Ethiopia: Abiy Ahmed yavuye ku rugamba by’igihe gito

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/12/2021
  • Hashize 2 years
Image

Ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed bivuga ko yavuye ku rugamba akaba yasubiye “by’igihe gito” ku kazi ke gasanzwe ko mu biro mu murwa mukuru Addis Ababa.

Ibiro bye bisubiramo amagambo ye agira ati: “Ndimo gusubira mu biro kuko nasoje icyiciro cya mbere [cy’imirwano]”.

Kuva mu mpera y’ukwezi gushize kwa cumi na kumwe, Bwana Abiy yavuze ko yari yagiye ku rugamba ngo ayobore ingabo za leta ya Ethiopia ari kumwe na zo, muri iyi ntambara imaze umwaka umwe yatangiriye mu karere ka Tigray mu majyaruguru.

Ingabo za leta zimaze icyo gihe zirwana n’inyeshyamba zo muri ako karere za Tigray People’s Liberation Front (TPLF) hamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro yifatanyije na zo.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, ingabo za leta ya Ethiopia zavuze ko zisubije uturere mbere twagenzurwaga n’inyeshyamba.

Byibazwa ko ikoreshwa ry’indege nto zizwi nka ‘drones’ ndetse n’umubare munini w’abinjiye mu gisirikare ari byo byafashije leta ya Ethiopia.

Ariko inyeshyamba zikomeje gushimangira ko ari zo ubwazo zikuye muri utwo turere nk’uburyo bwo gusubira inyuma by’amayeri ya gisirikare.

Bwana Abiy yaburiye ati: “Urugamba ntirurarangira. Hari uturere tutarabohorwa. Dukwiye gutanga umuti w’igihe kirekire kugira ngo twizere ko umwanzi watugerageje atongera guteza ibyago kuri Ethiopia”.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/12/2021
  • Hashize 2 years