Ese,uzi ko Zlatan ibrahimovic usibye guconga ruhago, hari byinshi azwiho? Menya byinshi kuri we

Zlatan ibrahimovic uzwi ko ari umukinnyi wa ruhahago ku’isi aho yakinnye mu makipe menshi atandukanye agera ku 8 akabasha kweguna ibikombe 11 bya champiyona mu makipe 5 yo muri champiyona z’ibihugu 4 bizwi ko bifite champiyona zikomeye k’umugabane w’iburayi hakiyongeraho nibindi bikombe bitandukanye bikinirwa muri ibyo bihugu.

Zlatan Ibrahimovic yabonye izuba kuwa 3 ukwakira 1981 I Malmo muri Suede akaba avuka kuri se w’umunyabosiniya w’umuyisilamu witwa Sefik Ibrahimovic yinjiye muri Suede 1977 ndetse na nyina w’umunyakuruwasiya wo mw’idini rya katolika yitwa Jurk Gravic nawe yaje muri Suede ari naho yahuriye n’umugabo we Sefik. Akaba avukana n’abavandimwe batandatu,abahungu 3 ndetse n’abakobwa 3. Afite imyaka ibiri,papa we yaje gutandukana na nyina bityo Zlatan asigarana na nyina ndetse na mushiki we.yatangiye gukina umupira w’amaguru afite imyaka 6 mu makipe yo mu cyaro ariyo Malmo BI ndtse na FBK Balkan aho yari afite imyaka 10 ariwe mwana muto urimo.icyo gihe yaje kuva kwa nyina ajya kubana na se wiberaga mu businzi.afite imyaka 20 yaje kubengukwa n’umutoza wa Arsenal Arsene Wenger ashaka kumujyana kuyikinamo ariko kuwa 22 werurwe 2001, Ajax Amsterdam iba imuteye imboni ihita imusinyisha kuri miliyoni 7 n’ibihumbi magani nani by’amayero (7800000euros).

IBIGWI BYE MURI RUHAGO.

Yakinnye mu makipe atandukanye yo mu bihugu bifite champiyona zikomeye ari umukinnyi wabigize umwuga harimo Ubuholande,Ubutaliyani,Espanye ndetse n’Ubufaransa hiyongereyeho Ubwongereza akinamo muri iki gihe.

.Ajax Amsterdam guhera 2001 kugeza 2004 atwara igikombe cya champiyona 2001-2002 ndetse na 2004.atwara igikombe k’igihugu inshuro 3, n’igikombe gihuza ikipe yatwaye champiyona ndetse n’ikipe ya twaye igikombe k’igihugu inshuro 3.

.Juventus du turin aguzwe miliyoni 16 z’amayero ayikinira guhera 2004 kugera 2006

.Inter Milan guhera 2006 kugeza 2009 aho iyi kipe yegukanye ibikombe bya champiyona inshuro 3 zikurikiranya 2007,2008 na 2009. Ahabwa igihembe cy’umukinnyi witwaye neza muri serie A muri 2008 na 2009.ikindi nuko iyi kipe yayifashije kwegukana igikombe gihuza ikipe yatwaye champiyona ndetse n’ikipe ya twaye igikombe k’igihugu inshuro 2 muri 2006 na 2008.

.FC Barcelona guhera 2009 kugera 2010 aho yayifashije gutwara igikombe cya champiyona 2010.yatwaye igikombe gihuza ikipe yatwaye champiyona ndetse n’ikipe ya twaye igikombe k’igihugu muri 2009 muri Espanye.

.AC Milan guhear 2010 kugera 2012 yegukana champiyona 2011 ndetse aba n’umukinnyi mwiza w’umwaka.umwaka wakurikiye yegukana igihembo cy’umukinnyi warebye mwizamu kurusha abandi muri Serie A.

.Paris Saint-Germain yegukannye ibikombe bya champiyona inshuro 4 zikurikiranya muri 2013,2014,2015 na 2016 anatwara igikombe k’igihugu 2015 na 2016 ndetse hakiyongeraho n’igikombe gihuza ikipe yatwaye champiyona ndetse niyatwaye igikombe k’igihugu ishuro 2.

Muri Suede yegukanye ibihembo bitandukanye aho yahawe umupira wa zahabu nk’umukinnyi mwiza w’umunyaswede inshuro 10 ,muri 2005,2007,2008,2009,2010,2011,2012,2013,2014 na 2015.yongera atorwa nk’umukinnyi ngororangingo mwiza w’umwaka muri Suede 2007 na 2010.

HANZE Y’IKIBUGA

Uyu mukinnyi ikindi azwiho nuko usibye gukina umupira w’amaguru ari n’umukinnyi wa karate akaba yibitseho umukandara w’umukara muri Tayikondo yabonye afite imyaka 17 . Akaba ari umugabo uzi kuvuga neza indimi zigera kuri 5 harimo ururimi kavukire rwo muri Swede(suedois),serbo-Croite, Icyongereza,Igitaliyani,Icyespanyol gicye ndetse n’igifaransa.


Zlatan ibrahimovic uzwi ko ari umukinnyi wa ruhahago ku’isi aho yakinnye mu makipe menshi atandukanye agera ku 8 akabasha kweguna ibikombe 11 bya champiyona

Yanditswe na HABARUREMA Djamali/MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe