Esekoko facebook ni zindi zikora nkayo wa biboneraho urukundo?

  • admin
  • 01/10/2015
  • Hashize 9 years

Nubwo inshingano za Facebook ari uguhuza abantu , siko bose babibona kuko hari abajya kuri uru rubuga bafite izindi gahunda , cyane cyane insoresore ziba zifitiye umwanya uhagije ngo zirebe niba nta rukundo zahitoragurira mu gihe nta mirimo ibaziritse . Inkumi n ’ abasore twaganiriye hari byinshi bantangarije ku cyo bamaza uyu murongo ubahuza ahanini hatagamijwe Business .

Umusore w ´ imyaka 25 we yemeza ko adashobora kumara amasaha 3 atagiye kuri Facebook uko byagenda kose , yambwiye ko imufasha muri byinshi , kandi ikaba yaramuhaye umukunzi . Ibi byatumye nibaza byinshi , abonye ntumva uburyo facebook imufasha muri BYINSHI , ariko cyane cyane urukundo , ati : “ Icara nkwigishe aho isi igeze ” Umusore ati : “ ujye ugendana n ’ ibigezweho ” Nuko nanjye ndatuza maze aho twicaranye mu kabari ka make mu mujyi rwagati wa Kigali , umusore afungura imashini agura agafanta ati : “ irebere , urabona muri facebook yanjye ?” nti ndareba , “ Ubu njye hano mfitemo abakobwa 920mu ba friends 680 mfite. ” Ngishidikanya atangira kunyereka amafoto yabo , tugeze ku w ’ 100 nti rekeraho ndabona aribo gusa , umusore ati : “ reba aba yandikiye ” umwe ngo ‘ bite cherie wanjye ko wanyanze uyu munsi? lol …’ umuhungu arasubiza ati ‘ ni byiza cheri ubu akazi kameze nabi ariko week end ndakureba pe ndagukumbuye …’

Ibi byanteye kwibaza byinshi . Mbaza umusore niba baziranye ati “ twaramenyanye kandi arankunda bien bien” Nabanje kugirango wenda ni uwo gusa hirya mbona izindi

message zicicikana ariko zose ari za ” I LOVE U ” Maze mbwira umusore nti ‘ tumira umwe muri week end ariko nzihere ijisho ’ nawe ati : “ Euh ! hoya abakobwa banjye nsohokana nabo mu ibanga kuko ntago mba nshaka ko bijya hanze kandi mba mbakina umwe umwe” Nuko turarangizanya ariko ngenda mbyibazaho cyane. Bukeye

ngeze aho bacururiza za interineti mbaza umusore uhakora nti ‘ ese abakiriya ugira abenshi ni abahe? Ati : “ abenshi ni abakobwa baba baje mu birandevu n ’ abasheri babo . Akomeza ambwira ati : “ hano sha abakobwa bakina abahungu imitwe ” Nuko aba yinjiye muri facebook y ’ umwe mu bakobwa bakunda kuza iwe kuri interineti ( Abenshi ngo barafunga gusa ntibadeconnecte ) maze arafungura turumirwa , ibi byanyeretse ko facebook itabaho urukundo ahubwo ibaho UBURAYA niba ariko nabyita kuko nasanze urukundo hagati y ’ abantu bataziranye bafite gusa ikizere cyo kuzamenyana rutabaho na mba . Ntibyarangiriye aha kuko nabashije kwegera umwe muri ba nyampinga mutekerereza ibyo nabonye maze we anyibwirira ibyamubayeho , uyu we ni umukobwa mwiza wiga muri KIST , yantangarije ko ibyo yabonye byatumye yanga abahungu kuko umuhungu yamubeshye ari muri Kigali bigana mu kigo kimwe akajya amuwbira ko aba muri Kenya kugeza aho babonaniye atamuzi ariko umusore amuzi, umukobwa yaje kugera aho akunda umuhungu bimwe bikomeye cyane maze bakajya baganirira gusa kuri facebook .

Umukobwa yamwimariyemo umuhungu aza kumubwira ko azataha barabonana , umukobwa ibyishimo biba byinshi gusa umuhungu akajya amubwira ko ari byiza ariko bagomba kubonanira ahantu hitaruye abandi kugirango babashe kuganira neza , nyamukobwa ati : “ Nta kibazo ” maze bakajya basohokera ahantu hanze y ’ umujyi . Ibi byamaze amezi abiri umukobwa azi ko umuhungu ari mu biruhuko gusa nyuma yaho baryamaniye inshuro ya 4 , umuhungu yaje kubwira umukobwa ko agiye kugenda umukobwa arababara ariko abura uko yabigenza.

Umuhungu mu kugenda yahise asiba umukobwa muri facebook maze arituriza , rimwe umukobwa yarayobewe aho umuhungu yagiye nuko byagenze baje guhurira muri Cyber kwa Rubangura maze umuhungu ashakwa kwihisha gusa , umukobwa yari

yamaze kumubona no guhita avumbura ko umuhungu yamubeshyaga.

Umukobwa yambwiye ko yakomeje gushakisha ukuri uburyo yazamubona byanze bikunze , aza kumugwa gitumo aho acumbitse mu BIRYOGO, umuhungu arya iminwa ariko gusa ntacyaha cyamuhamaga uretse ubuhemu gusa . Nibajije impamvu yateye uyu musore guhemuka , negera umukobwa wundi w ’ umunyamujyi, ndamubaza nti facebook ikumariye iki ? yansubuje ko imuhuza n’ inshuti, ndamubaza nti ese abantu bajya baguteretera kuri facebook ? ati CYANE , ambwira ko ariko ubu yaciye akenge azi neza ko nta rukundo ruba kuri facebook . Gusa aha siniriwe njya kucyabashiki bacu bashyira udufoto babanje kujyana kogesha muri za Studio ngo insoresore zitubona ntizivaneho ijisho kubera uburanga. Abasore nabo hari abemeza ko bene izi photo ngo zibakururira mu mikino nkiyo . Ngo “ Ingwe ntiyari izi gufata ku gakanu ”

UMWANZURO

Mark Zuckerberg na bagenzi be bagize neza kudufungirira uru ruduhuza , ndetse rwose nanjye ruri mu zambere mfungura nkicana aka kamashini kanjye gashaje , ariko facebook ntikwiye kubera urubyiruko rw ’ u Rwanda , igikoresho cyo guteraho umwanya , gukina udukino tw ’ ubuhemu nka turiya . Wahuriraho n’ abantu mukaba inshuti , mugasangira ubwenge , ibishya n ’ amakuru , ariko kuhashakira urukundo cyangwa umukunzi ndakurahiye ni umwanya uri guta . Rubyiruko nimutitonda facebook bamwe muzayiboneraho akatabonwa.

www.muhabura.rw

  • admin
  • 01/10/2015
  • Hashize 9 years