Ese wari uziko Senderi Int Hit yahoze ari umushoferi wa Guverineri Bosenibamwe Aime?

Ni umuhanzi umwe rukumbi hano mu Rwanda wamenyekanye ku dushya dutandukanye kugeza n’uyu munsi ni we muhanzi ugerageza kuzuza cyangwa guhagarara ku izina ry’Ubuhanzi kuko ubusanzwe umuhanzi bisobanuye ibintu byinshi harimo n’uko guhanga udushya, Senderi International Hit kuri ubu noneho agashya yazanye benshi batari bazi cyangwa bamenyereye ni uko uyu muhanzi yigeze kuba umushoferi wa Goverineri Bosenibamwe Aime w’Intara y’Amajyaruguru.

Senderi Hit nushaka umwite Magufuli, Chris Brown, Tuff Hit, ndetse n’andi mazina Ibi yabitangaje abinyujije mu kiganiro Samedi Détente kinyura kuri RBA(Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru) gikorwa n’abanyamakuru barimo Jerard Mbabazi, Uyu munyamakuru yabajije Senderi Hit ikintu yaba avuga kuri Guverinero Bosenibamwe w’Intara y’Amajyaruguru. Senderi Hit akaba yagize ati: “Ngewe Uriya muyobozi ndamukunda cyane kandi ni umuntu nabanye nawe kuko nahoze ndi umushoferi nkakunda uburyo akora cyane kandi neza ubwo rero kuko namutwaraga mbere atari yagafata (yazamurwa mu buyobozi) byaje kugera nyuma turatandukana ariko nanone ni umuntu ukunda ibihangano byange bivuze ngo n’ubundi turacyari kumwe cyane ko nan’ubu nkigendera kuri imwe mu mico namwigiyeho nko gukora cyane n’ibindi”.

Eric Senderi kandi ni umuhanzi ufite ibikorwa cyane cyane ko zimwe mu ndirimbo ze usanga zikundwa cyane n’abayobozi bakuru b’iki gihugu ibi nabyo kuri uyu muhanzi ngo ni bimwe mu bimutera imbaraga zo kudasinzira cyangwa ngo acike intege muri muzika ye







Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe