Ese wari uziko Radio yozaga imodoka ya Weasel mbere y’uko bakora itsinda Good Life? Byinshi ku rugendo rw’aba bahanzi

  • admin
  • 18/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Wari uzi ko Mozey Radio umenyerwe nka Radio muri muzika guturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda akaba arinume mu bagize itsinda Good Life na none rikorera muzika muri icyo gihugu rigizwe n’umuhanzi Radio na Weasel ndetse n’abandi batandukanye, yakoraga akazi ko koza imodoka ya Weasel mbere yo kwinjira muri muzika akaba ngo yari afite inzozo zo kuzaba umuririmbyi nibura muri Leone Island.

Amakuru dukesha howwe.biz avuga ko Radio yakoraga muri Leone Island akazi ko koza imodoka ya Chameleon na Weasel. Yari umusore muto wakoraga ibishoboka byose kugira ngo abe yabasha kumenyekana harimo nyine no gukora isuku y’izomodoka y’abo yitaga ba shebuja mazeakishyurwa amafranga yamufashaga kwishyura ubukode ndetse n’ibyo kurya kugeza ubwo yaje kugirirwa ikizere cyo kwinjira muri Leonde Island nk’umuririmbyi wabo. Radio yabigezeho. Bijya gutangira, yahawe amahirwe yo kujya ajyana na Weasel na Chameleon mu bitaramo ariko akagenda Atari umuririmbyi ahubwo ari nk’umurinzi(bodyguard) akaba kandi ataranabihemberwaga ahubwo byari nka promosiyo babaga abamuhaye.. Abandi bicaraga mu myanya y’icyubahiro bakanywa n’inzoga zihenze, abandi bagahezwa ndetse ntibabashe kujya no mu myanya y’abakomeye. Radio rero yari muri abo.

Nubwo rero Radio yakoraga ako kazi kose, yari n’umwemubaririmbyibakomeye babaga muri Leone Island. Nyuma y’ibyo kandi yari n’inshuti ikomeye ya Weasel, umuvandimwe Chameleon we ngo nta mpuhwe yamugiriraga kuko yamufataga nk’abandi bakozi bose. Umunsi umwengo bagiye mu gitaramo maze Chameleoneabura abaririmbyibe kuko ngo bari bamutorotse mazeabari baziimiririmbireya Radio bamuha micro nk’umufasha mazeafasha Chameleon kuririmba. Kuva ubwo nibwo yatangioye kugaragara ku rubyiniro ariko iteka akaza ari nk’umufasha(backup singer). Muri icyogihe cyose rero Weasel na Radio bari abanditsi beza b’indirimbo baribagize Leone Island, kuko ngo hari indirimbo nyinshi banditse nyamara ntizahabwa agaciro ndetse ntibanabihemberwa. Bakomeje kunyura mu bihe bibi mu masoya Chameleon kugeza mu mwaka wa 2008 ubwo babaye nk’abarambiwe ubucakara bwe maze bamwigumurahobashinga iryabo tsinda baryita Good Life.

Bakimara gukora iryo tsinda bamenyekanye mugahe gato cyane nyuma yo gushyira indirimbo nka Nakudata, Bread and Butter, Zuena, Lwaki Onumya, Nyambura n’izindi zakunzwe cyane hanze. Uku kwigumura kuri Chameleonena Leone Island kwabyaye impaka za ngo turwane(beef) hagati y’aba bahanzi bose byanavuzwe cyane mu bitangazamakuru kugeza ubwo hagiye hazamo intambara zaba iz’amagambo ndetse no mu bikorwa. M’Ukuboza 2013, ibi byamamare nibwo byongeye kwicara biga ku byabo maze bongera kwiyunga n’uwahoze ari boss wabo muri Leone Island Jose Chameleon nyuma yo guhera muri 2008 badacana uwaka, bongera kwishyira hamwe nk’kipe ndetse bafatanya no gutegura igitaramo cya Chameleon yise “Tubonge” baranacyitabira ndetse baririmbamo mu 2014.

Ubu bakaba bakiri gukorana neza ndetse bafitanye n’umushinga w’indirimbo bise “Remember Me” bateganya kuzafatira amashusho yayo muri Afrika y’Epfo mu byumweru bibiri biri imbere. Turakomeza tubakurikiranire.







Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/05/2016
  • Hashize 8 years