Ese Wari Uziko Guhobera Uwo Wihebeye Bivura Indwara Amagana n’amagana

  • admin
  • 15/12/2016
  • Hashize 7 years
Image

Abahanga mu bijyanye na Siyanzi bagaragaje, uburyo guhoberana uruhwererane n’uwo wihebeye, bifasha buri wese gukira indwara zitandukanye cyane cyane irwara y’umunaniro, ariko nyamara ngo kuba wahobera undi muntu usanzwe bikaba ntacyo byatanga.

Ubwo bushakashakatsi bukaba bwaragaje imbaraga ziva mu guhoberana n’Umuntu ukunda cyane,ndetse bikaba bivura umunaniro ndetse n’izindi rwara nk’indwara y’Umunabi gucika intege ndetse n’izindi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’impuguke zo muri kaminuza ya Haifa mu gihugu cya Islael zagaragaje itandukaniro riri hagati yo gusuhuza umuntu usanzwe ndetse n’umuntu usanzwe wiyumvamo.

Mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga ibyiciro bitatu bagaragaje ko guhobera uwo wihebeye birimo imbaraga nyinshi kurusha iza Parasitamol, ndetse buri wese akagira akanyamuneza, sibyo gusa dore ko banagaragaje ko buri wese yungukiramo utunyagingo tw’Umubiri dutuma agira ibyishimo mu buzima.

Gusa ngo bisaba kubikora neza kandi igihe kirekire kuko ari ingirakamaro ku bantu bakunda kurwara umunaniro ukabije ndetse n’umunabi.

Ngaho rero abafite abakunzi nababwira iki.

Yanditswe na Ukurikiyimfura Leonce/MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/12/2016
  • Hashize 7 years