Ese wari uzi ibanga ry’ibintu abagabo bakunda ku bagore babo?

  • admin
  • 06/01/2020
  • Hashize 4 years

Ubusanzwe abagabo muri kamere yabo ntibakunda ibintu by’iraha, ndetse ahanini usanga banashimishwa n’utuntu duto cyane, usanga akenshi tunagoye kutumenya, ariko urubuga rwa internet yourtango.com ruvugako hari ibintu 10 byoroheje abagabo bakunda kandi bakanezezwa nabyo.

Dore 7 muri byo ni ibi bikurikira : Kwitabwaho no kugaragarizwa urukundo

Abagabo ngo bishimira kandi bagakunda abagore babitaho bakanabagaragariza urukundo harimo nko kumuha impano zitunguranye kabone n’ubwo yaba ihendutse, kumutegurira ifunguro akunda umutunguye, kumubwira ko akurutira abandi bagabo bose n’ibindi.

.
Kwerekwa ko gukorana imibonano mpuzabitsina nabo ari iby’agaciro

Gukorana imibonano mpuzabitsina ni ingenzi ku bakundanye

Burya ngo abagabo benshi bakunda abagore babereka ko bishimiye gukorana imibonano mpuzabitsina nabo bakabonako atari ukubihatira abagore babo ahubwo ko nabo baba babakeneye. Birabashimisha cyane kandi bakabikunda kuruta abagore basa n’aho babihatirwa cyangwa se batabyitayeho.

Ukuri

Burya ngo abagabo aho bava bakagera banga umuntu ubabeshya, ahubwo ubakoreye ikosa ugasaba imbabazi ubabarirwa vuba ariko ngo iyo akuvumbuye wamuhishe ukuri niho bishobora kuba bibi mu rukundo cyangwa se no murugo

Umutuzo

Burya ngo n’iyo baba bajya basahinda ariko bakunda abagore babaha umutuzo , kuko ngo bituma bumva baguwe neza, ntibakunda abagore babajagaraza, babatesha umutwe, ahubwo bifuza ababatwara gahoro.

Gutegurirwa ifunguro rya nijoro

Kuko ngo abagabo baba biriwe mu kazi burya ngo amafunguro ya saa sita ntakintu kinini amara mu kubagarira urukundo, ariko ngo iyo batashye bakitse imirimo baba bashaka ko abagore babo babitaho bakabategurira amafunguro. Aha rero ngo usanga bayafashe banezerewe kandi bikavuga byinshi mu buzima bwabo kuko ngo aricyo gihe baba babonye cyo gutekereza no kuruhuka bitonze.Ngo iyo umugabo abikorewe biramushimisha cyane

Kumvwa

Bakunda gutegwa amatwi kuko ngo bibereka ko bahawe agaciro.

Ubukwe

Abagabo bakunda kandi bakishimira gukora ubukwe, gusa ngo bagaakunda kugira ikibazo cyo guhitamo uwo bazabana ubuzima bwose kuko batinya guhemukirwa cyangwa se kubaho ubuzima batishimiye nyuma yo kurushinga iyi ngo akaba arinayo mpamvu benshi muri bo usanga biyemeza kurushinga bamaze gukura bifatiye icyemezo batazicuza. Kandi ngo uwabukoze agahirwa mu rugo rwe yishimira kubivuga no kuba muri ubwo buzima.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/01/2020
  • Hashize 4 years