Ese Waba uzi ibitangaza bitanu biruta ibindi byose ?

  • admin
  • 09/05/2016
  • Hashize 8 years

Abantu benshi, cyane cyane mu Matorero y’Ubutumwa Bwiza, yizera Yesu (Evangelical churches), bifuza kubona ibitangaza by’Imana, kandi koko birakenewe (Abaheburayo 2: 4). MUHABURA.RW yabashakiye Ibitangaza bitanu biruta ibindi byose, ngo bitumen nawe ibindi ubishaka kurushaho.

1.Kuremwa n’Imana

Iki ni igitangaza kibimburira ibindi byose, kuko Ibyanditswe Byera bitubwira ko Imana yaremye umuntu mw’ishusho yayo (Itangiriro 1: 26-27). Kandi wibuke ko Imana yakuremye kubera ubushake bwayo (Ibyahishuwe 4:11). Kuko iyo Imana itakurema ubu uba uri ubusa gusa, kandi nta n’uwakizwa ngo azajye mw’Ijuru atarabanje kuremwa! Imana ihabwe icyubahiro, kandi ishyirwe hejuru.

Iki gitangaza cyo ntawe utaragikorewe, uriho wese yakagombye guha Imana icyubahiro.

2.Kumva Inkuru nziza y’agakiza

Kumva Inkuru Nziza y’Agakiza gatangwa ku buntu kubwo kwizera Yesu Kristo, Umwana w’Imana (Abefeso 2:8), ni igitangaza gikomeye cyane, kuko ntawakwizera atumvise, “kuko kwizera kuzanwa no kumva, kumva kukazanwa n’ Ijambo rya Kristo” (Abaroma 10: 14, 17).

Hari abantu benshi bapfira mu byaha batumvise Inkuru Nziza y’Agakiza, barumvise inyigisho z’ibinyoma zitera kurimbuka.

Hari ibihugu byinshi, ubu bigera hafi kuri 50! bitemera ko Inkuru Nziza y’Agakiza ibwirizwa-dukwiriye kubibuka mu masengesho, kandi Imana yadushoboza, tumaze kuzura Umwuka wera, tukabashyira Ubutumwa Bwiza.

3. Guhinduka Icyiremwa gishya

Guhinduka icyaremwe gishya, umwana w’Imana, n’umuragwa w’ubugingo buhoraho, kubwo kwihana ibyaha (kubabazwa n’ibyaha, ukabyatura, ukabireka burundu) no kwizera Yesu Kristo, Umwuka Wera akaguturamo (Yohana 1: 12/2 Abakorinto 7: 10/Abaroma 8: 15-17). Iki gitangaza kirakomeye cyane, kuko utarakiriye icyo gitangaza, ntabwo azajya mw’Ijuru, ahubwo azarimbuka iteka ryose, mu muriro utazima (Ibyahishuwe 21: 8).

4.Kunesha icyaha

Ibyanditswe Byera bitubwira ko icyibi kidakwiriye kutunesha, ahubwo dukwiriye kuneshesha ikibi icyiza (Abaroma 12: 21). Iki ni igitangaza nacyo gikomeye cyane, kuko unesha niwe ufite icyo azaragwa mu bwami bw’Imana (Ibyahishuwe 2: 7, 11, 17, 26/ 3: 5, 12, 21). Nicyo gituma, niba koko warakiriye Yesu Kristo nk’Umukiza n’Umwami, ukwiriye gusaba Imana ikakuzuza Umwuka Wera, kubika mu mutima Ijambo ry’Imana no gurihishurirwa ngo ubashe kunesha icyaha (Abafiripi 4: 13/ Zaburi 119 : 11, 130).

Kunesha ni kimwe mu bimenyetso biranga abana b’Imana nyakuri (1 Yohana 5: 4-5).

5. Gupfa upfiriye mu Mumwami Yesu

Ijambo ry’Imana ritubwira ngo hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu (Ibyahishuwe 14: 13). Kuki iki gitangaza aricyo kiruta ibindi bitangaza byose?

Iherezo ry’ikintu riruta itangiriro ryacyo (Umubwiriza 7: 8)

Umunsi wo gupfamo uruta umunsi wo kuvukamo (Umubwiriza 7: 1)

Urupfu rw’abakunzi b’Uwiteka ni urw’igiciro cyinshi mu maso yayo (Zaburi 116: 15)

Imiruho yose iba ishize, umuntu atabarutse amahoro, ategereje ingororano ze (Ibyahishuwe 14: 13)

Umuntu aba akijijwe ibyago byenda kuza (Yesaya 57: 1-2)

Bene Data, dukwiriye kwihangana kugeza igihe Yesu Kristo azazira, kandi, dukwiriye kuguma muri Yesu, nawe akaguma muri twe kugeza igihe tuviriye mu mubiri, cyangwa agarutse (Yakobo 5: 7-8/ Yoh. 15: 4-5) Niho Agakiza kacu kazaba kagize agaciro kako.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/05/2016
  • Hashize 8 years