Ese no ku batinganyi hari amahirwe yo kuzabona u bwami bw’ Ijuru?

  • admin
  • 27/09/2016
  • Hashize 8 years

Ubutinganyi kimwe mu bikorwa byigarurirye isi muri iki kinyejana cya 21, kibaba kimwe mu bibazo bihangayikishije isi muri rusange, hirya no hino mu bihugu haratorwa amategeko abyemeza, imyigaragabyo irakorwa umunsi ku munsi igamije kubisabira uburenganzira.

Ubundi abahanga mu bya tewologiya bavuga ko nta cyaha kitababarirwa, bityo abafata ubutinganyi nk’icyaha, bafite amahirwe yo kujya mu ijuru mu gihe baba bihannye bakagarukira Imana nk’uko bigenda ku bindibyaha, ukuyemo “Gutuka cyangwa guhakana Imana yawe”

Amadini amwe n’amwe, asezeranya abahuje ibitsina, andi agasezeranya abantu n’inyaswa. byateje impagarara mu nadini: Anglican ryo ryamaze gutora itegeko ryemerera ababana bahuje ibitsina, abasenyeri muri Cotholic bari kwegura bazira ubutinganyi.

Umushakashatsi Moanti ( Moe-on-tee) yagaragaje bimwe mu bintu bituma abantu bakorana imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina: uguhitamo kwa muntu, ibigeragezo, ubudayimoni, uburwayi bwo mu mutwe, guhungabana, kubura ubushobozi ndetse n’akamenyero.

Mariya (Madagarena) uvugwa muri Bibiliya wa hose ari ihabara yo ku rwego rwo hejuru yarababariwe ntagushidikanya ubu wicaranye na Yezu mu ijuru. Abakora imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina barara amajoro basenga ngo Imana izabakire.

Bibiliya ihamya ko ari icyaha kandi ngo ubutinganyi buhabanye n’ugushaka kw’imana igihe yaremaga Admu na Eva nk’umugabo n’umugore. Yezu ati “ Naje gupfira ibyaha byanyu” ariko nanone ikavuga ko icyaha kimwe kitababarirwa ni icyaha cyo kwihakana Imana bakunze kwita “gutuka Imana”. Ariko se niba abatinganyi bizera Yezu nk’umucunguzi wabo ariko ntibahinduke ese bazajya mu ijuru?

Bibiliya irongera ikavuga ko niba umuntu yemera Imana byukuri mu buzima bwe, nta kintu nakimwe kizamubuza kujya mu bwami bw’Ijuru, Yohana 10:28.

“Mbahaye kubaho mu buzima buhoraho ntibazapfa ukundi, nta muntu n’umwe ushobora kubavana mu maboko yange”

Ariko se kuki twemera Imana ariko ntudukore ibyo idutegeka? Nta kwemera Yezu udahinduka, menya Yezu unahinduke ukore ibyo ashaka. Igihe abatinganyi bazarekeraho gukora icyaha cy’ubutinganyi ba kihana bakamesa amakanzu yabo mu maraso ya ntama nta kabuza bazataha ijuru.

Yezu ati “ Mwikorere ibitwaro yanyu muyizane ndabaruhura, ndi umunyampuhwe n’umunyambabazi kubaza banzanga.” Ubwo rero igihe cyose umunyabyaha ya kwihana akababarirwa nta kabuza yakwicarana n’Imana.

Ubutinganyi ni icyaha nk’ibindi, uwacyihana yakibabarirwa(photo internet)

Yanditswe na Ngabo Leonce/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/09/2016
  • Hashize 8 years