Ese ni ikihe Ikibazo kigiye gutuma Katauti wahoze ari kapiteni w’Amavubi ajya kureba Perezida Kagame?

  • admin
  • 03/06/2016
  • Hashize 8 years

Katauti wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi umuntu yavuga ko tazigera yibagirana mu mateka ya ruhago y’u Rwanda kandi muri ba myugariro abanyarwanda batazigera bibagirwa bitewe no kwitanga ndetse n’umurava yakinishaga cyane cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Ndikumana Hamad Katauti wahoze akinira Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse wari na Kapiteni wayo


Ndikumana Hamad Katauti kuri ubu ni umwe mu bakinnyi bafite agahinda gakomeye aho byamuviriyemo no guharika gukina ruhago, Katauti nyuma yo kwitwa umurundi akamburwa ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda yahise ahagarika ruhago avuga ko atakina ari umunyamahanga ko we ari umunyarwanda. Iki kibazo cyo kwambura ubwenegihugu abakinnyi bahoze bakinira ikipe y’igihugu Amavubi cyafashe indi intera ikomeye aho mu minsi ishize umukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi Ntaganda Elias bakundaga kwita umukoranabushake ukinira Espoir Fc umunyamakuru yamwegereye ngo Ntaganda Elias amuhe ikiganiro amubwira ko Ntaganda Elias yapfuye ubu hariho Bisonga Janvier.

Amakuru dukesha imwe muri radio zivugira hano I Kigali aravuga ko Kuri Ndikumana Hamad Katauti yizeye ko azahura na Perezida wa Repubulika ngo amubwire ibibazo bya Ruhago yo mu Rwanda kandi yizeye ko ariwe uzabahoza amarira ndetse n’ishavu batewe na Ruhago yo mu Rwanda. Katauti ni umwe mu bakinnyi bakinnye ku rwego mpuzamahanga akaba ariwe mukinnyi wa mbere wakiniye Amavubi wabashije gukina irushanwa ryo ku mugabane w’Uburayi rya Europa League aho yakiniraga ikipe AEL Limassol yo mu cyiciro cya 1 yo muri Cyprus.

Iki cyemezo cyo kwambura ubwenegihugu abakinnyi bahoze bakinira ikipe y’igihugu Amavubi cyafashwe nyuma y’isezererwa ku ikipe y’igihugu Amavubi mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya CAN Orange 2015 bitewe n’ibyangombwa 2 bitandukanye byari bifitwe na Daddy Birori cyangwa se Teddy Etekiama

Abakinnyi bambuwe Ubwenegihugu bityo bagasubizwa amazina yabo:


Sina Jerome = Sena Abedi Jerome

Mbuyu Twite = Gasana Eric

Kalisa Mao= Kasongo Kabiona

Kabanda Laurent= Jean Pierre Mukandira

Kamana Labama = Bokota Labama

Papi Kamanzi= Kambale Salita Gentil

Mugabo Robert = Nkanu Mudiyavanga

Ruhinda Farouk = Sejuuko Saifi Farouk

Kagabo Peter = Peter Otema

Julius Bakabulindi = Kaburindi Julius

Gakumba Charles= Kawuma Charles

Mutuyimana Mussa = Kasereka Fabrice

Mutesa Patrick Mafisango = Tabu Ete Mafisango

Ntaganda Elias = Bisonga Janvier

Elias Manamana = Rafael Elias Juao

Ismael Mussa = Kasusula Jean

Nahimana Jonas = Bawuma Bersy



Yanditswe na Editor 1/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/06/2016
  • Hashize 8 years