Ese kuri ubu mu Rwanda haba harabantu bakiraguza ?

  • admin
  • 25/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abanyarwanda iyo bajyaga gukora igikorwa icyo aricyo cyose, guhiga, ku rugamba, gukora ubukwe, cyangwa iyo bagiraga ikibazo kibakomereye; bagombaga kubiraguriza ,kugirango bamenye niba bizatungana cyangwa se niba bitazatungana birimo inzitizi, bakabamenyesha icyo bagomba gukora kugirango bizatungane aribyo bitaga guhabwa insinzi.

Kuraguza rero byafatwaga mu gihe cya kera nko kubaza, gusesenguza cyangwa guhanuza ku bakurambere, kugirango umenye niba gahunda uteganya gukora nta nzitizi cyangwa se ibihato zizagira ukabasaba kugutsindira abanzi, kugutsindira abagome, kugutsindira abambuzi, no kugutsindire abajura muri izo gahunda zawe zose.

Ese uwo muhango wakorwaga ute.

Iyo wajyaga kuraguza wagombaga kujya kureba umupfumu wafatwaga nk’umuhanuzi,u kamugezaho gahunda zose uteganya, ubundi akakuragurira akoresheje inzuzi; zakwera ukaba ufite amahirwe muri gahunda zawe, zakwirabura ukaba nta mahirwe ufite muri izo gahunda ukaba wazireka, cyangwa se akagushakira insinzi yo kugirango izo gahunda zawe zizagende nk’uko ubyifuza.

Mu Rwanda rero baragurizaga ibintu byinshi, birimo n’iyo bajyaga kugushinga imirimo bagombaga kujya kuguhanuriza (kukubariza), cyangwa se kubaza abakurambere kugirango barebe niba uwo murimo uri bu kwerere (bari busange ugukwiriye koko), cyangwa uri bukwiraburire (bari busange utawukwiye), bakabona kuwugushinga cyangwa bakawukwima kubera ibyo ndagu zabaga yerekanye.

Muri byinshi baragurizaga rero harimo no gusaba umugeni. Iyo bajyaga gusaba umugeni; babanzaga kumuraguriza ngo barebe ko adafite amaraso y’indurwe (amaraso asama), bagahanuza ko uwo mugeni atazabazanira ubujyahabi n’ibindi.

Mu kuraguriza umugeni; bajyanaga imbuto n’inkoko bakayuhira (Amacandwe y’umuhungu) bakayibwira bati: “Mana y’i Rwanda, ndahaguruka nkajya gusaba Nyiranaka mwene Naka, ntansame, sinzire uruhanga rwe, sinzire ko twararanye, sinyagwe n’amaherere; nusanga ntabizira, were “. Inkoko bakayibaga; iyo yirabuye cyane baramurekaga, n’iyo yeze cyane barayirekaga. Iyo yeze gato, bayikurikiza inzuzi n’ingimbu; byera byose, bakabona kumusaba.

Ibi bikaba byerekana ko Abanyarwanda bitwararikaga muri byose, kandi batapfaga kugira icyo bakora batabanje kukiraguriza (Kubaza cyangwa guhanuza) kugirango bamenye ko kiri bugende neza, cyaba gifite inzitizi bakazishakira igisubizo gihamye aricyo bitaga insinzi .

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/03/2020
  • Hashize 4 years