Ese koko Rujugiro azishyura imisoro asabwa na RRA!

  • admin
  • 09/09/2015
  • Hashize 9 years

Komiseri w’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro aherutse kwemeza ko Rujugiro abereyemo Leta imisoro anamusaba kuza kuyishyura vuba na bwangu bitabaye ibyo ibye bigatezwa cyamunara.

Ibi yabisubije umunyamakuru waThe East African ubwo yari amubajije kuki bazo cy’uko Rujugiro avuga ko nta misoro abereyemo Leta ni mukiganiro n’abanyamakuru giherutse kubera ku kicaro cya RRA, tariki 3 Nzeri 2015.

Richald Tusabe komiseri w’imisoro yavuze ko Leta yafatiriye imitungo ye nk’imitungo itagira banyirayo. Ariko ko bidakuraho kuba Rujugiro abereyemo Leta imisoro niyo mpamvu agaragara ku rutonde rw’abasoreshwa banyereje imisoro ya Leta, ati : ibigaraga bishingira kuri audit yakozwe kuri UTC mbereya ya 2013.Iyi niyo mpamvu ngo Rujugiro agaragara kuri liste y’abanyereje imisoro. Komiseri avuga ko ibi Rujugiro atari ubwambere abikoze ngo kuko no muri 2009, Rujugiro yibye imisoro muri Afrika y’Epfo . Komiseri w’imisoro ati : nkuko yishyuye icyo gihugu akwiye kwihutira kuza hano naho akishyura kuko ibyakozwe kuri UTC byakurikije amategeko agenga imisoro.

Rujugiro Ayabatwa Tribert mbere y’uko ahunga igihugu yafatwaga nk’umuherwe ukomeye mu gihugu ariko byaje kurangira imitungo ye ifatiriwe na Leta n’ubwo hari ibyaha ashinjwa ndetse agomba gukurikiranwaho.

Yanditswe na Eddie M/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/09/2015
  • Hashize 9 years