Ese koko Piramide ya mbere ibarizwa muri Egypte yubatswe n’Abantu cyangwa ibivejuru?
- 11/11/2016
- Hashize 8 years
Iyi piramide yo mu gihugu cya Egypte ni kimwe mu bintu bikurura ba mu kerarugendo ku Isi, mu rwego rwo kwiga no kuyikoreraho ubushakatsi.
Piramide ya mbere ikaba ari nayo nini muri Egypt iherereye ahitwa Gisa, abahanga bavuga ko ari nk’igitangaza gikomeye cyagezweho kuri iyi si.
Iyi piramide iherereye ahitwa Gisa mu gihugu cya Egiputa(Egypt) yubatswe ku ngoma y’umwami Cheops ahasaga mu mwaka wa 253 mbere y’ivuka rya Yezu, ni piramide nini cyane ifite uburebure bungana metero 150, iri kubuso bwa hegitari 5.2( 5.2 hectares) ikaba iza mu bintu nyaburanga bikurura ba mukerarugendo ku isi.
Iyi piramide bamwe bakaba bahamya ko ngo yaba ari ikintu kitazwi aho cyakomotse, abandi ngo y’ubazwe n’ariyeni , abandi ngo yubatswe n’abantu basanzwe.
Abashakashatsi bo muri Egypt bakaba n’abahanga mu by’arikeworogi( Archaeology) bo batangaza ko Atari ibyo bivejuru cyangwa ikintu kidasazwe. Bagira bati”uburyo piramide yubatsemo burasobanutse kandi burumvikana kandi hari n’inyandiko yayo, ndetse izo nyandiko wazisanga mu bitabo nka the complete Pyramids cyanditswe na Lehner”
Bavuga ko amabuye yayubatse bayakuraga mu birometero 600 ku ngombe z’umugezi wa Nile, aho umurongo wa bantu wavaga ku mugezi wa Nile ukagera Gisa. Iyi piramide yubatswe n’amabuye ndetse ikagira ibikuta Piramide iherere Gisa muri Egypte
Abakozi bayubatse ngo barenga 100 000 mu gihe cy’imyaka irenga icumi. Mu byukuri nta mafoto agaragara bayubaka cyangwa , umwe mu bayubatse waba uhari ngo atubwire byinshi kuri yo. Ariko bimwe mu bimenyesto bigaragazwa n’abashakashatsi mu by’amateka bavugako imva z’abantu bubatse iyo piramide zabonetse.
Umushakashatsi w’amateka Zahi Hawass ukomoka mu gihugu cya Egypt we ahamya ko ngo yubatswe n’abantu bahembwaga Atari abacakara nk’uko benshi babikeka.
Zahi agira ati “ igitekerezo cy’uko abantu bakera batari bafite ubwenge bwo kubaka piramide ni igitutsi, nk’uko igishushanyo cyayo giteye cyigaragaza ko yubatswe n’abantu kandi bafite ubwenge.
Ku rundi ruhande, umuhanga mu by’amateka, akaba n’umwanditsi Erich Von Daniken we, yanditse ko ngo iyo piramide itubatswe n’abantu ahubwo yubatswe n’ ibivejuru byabaye ku isi mbere y’abantu bikaza kuburirwa irengero.
Yanditswe na Ukurikiyimfura Leonce/Muhabura.rw