Ese koko mu mutima wa Bob Marley haba harabereye intamabara yo hagati y’umuziki na ruhago? dore uko byarangiye
- 26/08/2016
- Hashize 8 years
Uretse kwimika reggae, gusakaza impinduramatwara n’ibitekerezo biganisha ku bwigenge, amahoro, uburinganire n’ibindi, abamuzi bavugako iyo hatabaho kubura uburyo nyabwo bwo kwitoza, ngo Bob Marley yarikwihitiramo ruhago kurusha umuziki n’ubwo guhitamo umuziki bitamujije kuba umukunzi wa ruhago.
Amazina ye nyakuri ni Robert Nesta “Bob” Marley, ni umunya Jamaica. Kuba ari we wimitse injyana ya reggae ku isi, akaba umuririmbyi, umwanditsi, umunyamuziki, umucuranzi wa gitari ni byo byamugize ikirangirire. Yavutse kuwa 6 Gashyantare 1945 avukira ahitwa Nine Mile, Jamaica. Yaje kwitaba Imanakuwa 11 Mata 1981 I Miami. Ibijyanye n’ubuzima bwe na ruhago, twifashishije igitabo cyiswe Bob Marley and the Beautiful Game cyanditswe na Bahhaj Taherzadeh
Si benshi mu bahanzi izina ikirangirire ribera, muri bake b’ukuri harimo Bob. Umuco w’igihugu cye ntabwo wari usanzwe unzwi ku rwego mpuzamahanga. Habaye ahe kugirango bigerweho. Uretse ibyo kandi yakoresheje umuziki we mu kubiba ingengabitekerezo y’impiduramatwara, ubwigenge, amahora n’imigenzereze y’abarasitafariyani.
Si igitangaza kumva ko yari umukunzi wa ruhago cyane kuko kubakunze kureba amafoto ye yaba muri studio cyangwa se n’ahandi, usanga umupira (bollon) waramuhoraga hafi y’ikirenge cye. Yagiye agaragara awukinira mu mihanda, mu maparikingi, mu bibuga yewe no muri sitidiyo.
Mu gihe cye, Bob yakurikiraga ikipe ya Santos yo muri Brazil cyane, by’umwihariko yemeraga uwo benshi bita umwami wa ruhago Pele. Yanakundanaga n’abakinnyi nka Alan Cole umwe mu birangirire Jamaica yigeze muri ruhago. Icyo gihe yakiniraga ikipe ya Atlanta Chiefs yo muri USA.
Bob Marley yahoraga yisegura ku mpamvu zo kuba atarabaye umukinnyi, umunsi umwe yaje no kubwira umunyamakuru ati “niba ushaka kumenya, uzakinane umupira w’amaguru nange”. Yagiye anakina imwe mu mikino ikomeye yategurwaga hamwe n’abandi bahanzi, abanyamakuru hamwe n’abakinnyi ba ruhago b’ibirangirire.
Aha twavuga nka Paulo Cezar Caju wo muri Brazil yo mu 1970 yatwaye igikombe cy’isi.
Benshi bavugako iyo azakubyitaho ubundi yari kuba umukinnyi kabuhariwe. Gusa we mbere y’imyaka ibiri ngo yitabe Imana, yigeze aganira na televiziyo yo mu Bufaransa maze agira ati “football is freedom”. Tugenekereje mu Kinyarwanda ni “ruhago ni ubwigenge” byatumye benshi bemeza ko iyo iwabo hakiza kuba hari uburyo nyabwo bwo gukina aba yaranihitiyemo umupira kurusha umuziki.
Mu mwka wa 2014, umukobwa mukuru wa Bob witwa Cedella, yatangije urugamba rwo gushyiraho ikipe ya Jamaica y’abagore nog ihatanire kwerekeza mu gikombe cy’isi. N’ubwo uwo mugambi warushyigikiwe n’igihugu, baje kubura amikoro. Gusa kuri ubu byaje kuba byiza nyuma yo gukusanya amafaranga binyuze muri successful Indiegogo campaign, aho babonye $51,522 ubwo bashakaga itike yo muri 2015.
Bob Marley yahoraga yisegura ku mpamvu zo kuba atarabaye umukinnyi, umunsi umwe yaje no kubwira umunyamakuru ati “niba ushaka kumenya, uzakinane umupira w’amaguru nange”. Yagiye anakina imwe mu mikino ikomeye yategurwaga hamwe n’abandi bahanzi, abanyamakuru hamwe n’abakinnyi ba ruhago b’ibirangirire.
Yanditswe na Lucky van Rukundo Muhabura.rw