Ese koko MIFOTRA izahangana n’ubushomeri mu rubyiruko bishoboke ?

  • Niyomugabo Albert
  • 18/01/2021
  • Hashize 4 years
Image

Mu gihe kuri ubu hari abaturage biganjemo urubyiruko bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’ubushomeri no kubura imirimo, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo iravuga ko hari ingamba zihari zo guhanga no kongera imirimo kandi ngo ziratanga icyizere ko zizakura abaturage benshi mu bushomeri.

Hirya no hino hari abaturage by’umwihariko urubyiruko bagaragaza ko kubura imirimo n’ubushomeri bituma kuri ubu babayeho mu buzima bubagoye cyane; kandi no kuba hari ingaruka za Covid 19 bakaba nta cyizere bafite cyo kubona akazi. Ku rubyiruko rudafite akazi bo ngo hari n’igihe biba intandaro yo kwishora mu ngeso mbi.

Umwe mu bakoresha akaba ari na rwiyemezamirimo Kalinda Pacifique, avuga ko kubera ingaruka za Covid19 imirimo yagiye igabanuka, akavuga ko leta yareba uko ifasha abikorera ndetse n’urubyiruko rugatozwa uburyo bwo kwihangira imirimo kurusha gushaka akazi.

Impuguke mu bijyanye n’iterambere Muhirwa Emmanuel, yemeza ko hari icyakorwa kugira ngo abashomeri mu byiciro barimo baba abize n’abatarize babashe kubona imirimo.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo ushinzwe umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mwambari Faustin, avuga ko ihangwa ry’imirimo mu Rwanda rigenda ryiyongera nubwo umubare w’urubyiruko rugeze ku myaka yo gukora narwo rwiyongera buri mwaka.

Asobanura kandi ko ingamba zisanzweho zo kongera imirimo zigiye kongerwamo imbaraga harimo nka gahunda ya Kora wigire, kwigira ku murimo, guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro, amahugurwa ku rubyiruko no guteza imbere ishoramari ritanaga imirimo myinshi ku baturage.

MIFOTRA igaragaza ko igipimo cy’ubushomeri mu Rwanda muri 2017 cyari kuri 17.8%, 2018 kiramanuka kijya kuri 15.1%, 2019 kigera kuri 15.2%, na ho muri 2020 kigera kuri 16%. Mu rubyiruko kuva muri 2017 igipimo cyari 21.3%, na ho muri 2020 kigera kuri 20.6%.

Ni mu gihe kandi ubushomeri mu bantu barangije amashuri kaminuza muri 2017 cyari kuri 16.8%, muri 2020 kigera kuri 15.9%.

Mu mwaka wa 2020 hahanzwe imirimo ibihumbi 223 mu gihe muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 NST1 imirimo yagombaga guhangwa buri mwaka ari ibihumbi 214 ivuye ku bihumbi155 muri 2017.

Ni inzira Minisiteri y’abakozi ba Leta yemeza ko izakomeza gufasha mu kugabanya ubushomeri mu baturage.

  • Niyomugabo Albert
  • 18/01/2021
  • Hashize 4 years