Ese ko Rubavu ari iwabo w’impano za ruhago, mu muziki ho byifashe gute? Duhere hasi kuri The Future men

  • admin
  • 25/11/2016
  • Hashize 8 years
Image

Rubavu, ni kamwe mu turere dukomokamo abakinnyi b’umupira w’amaguru bo ku rwego rwa mbere mu gihugu ku buryo hari n’abahitiirira Brazil, mu kureba uko bahagaze mu muziki, twahereye hasi hamwe impano iba igaragara ariko itaramenyekana. Itsinda ry’abasore babiri ryitwa “The Future men” ni kimwe muri byinshi bihamya ko no muri muzika Rubavu ifite impano ariko guhatana ku rwego rw’igihugu bitarakunda nk’uko bimeze muri ruhago.

The Future Men ni abasore babiri barikubizamo neza; The Best King Rapper (Imanaturikumwe Jean Pierre) na Hobby Fizzo (Ishimwe Pantient). Baririmba mu njyana ya Hiphop, R&B cyangwa Afrobeat. Indirimbo baheruka gukora hafi aha ni “Ndicuza” na “Impinduka” zakorewe mu Fex Reocord zaje zikurikira “We are th sharp” yakorewe muri Talent music tutibagiwe na “Mfitumkunzi” yakorewe muri Abarimu.

Ku bijyanye n’impano zizamuka I Rubavu, umwe muri aba witwa The King Best Rapper yagize ati: “Rubavu hari impano, na mwe mumaze kubyiyumvira ni kimwe nko muri ruhago nyine kuko byose ni talents. Gusa twe abanzi kwigaragaza hirya no hino ntibiradukundira nka ruhago. Urabona nko muri ruhago, abashakisha abakinnyi babifashe nk’isoko ku buryo bahora ino ariko twe sinzi inshuro wumva abaproducer baje kureba upcomings!”


The King Best Rapper

Ku bijyanye n’iterambere rya Future Men, yatubwiye ko muri iki kiruhuko batangiye project nshya kandi ngari izabasha guhatana birenze iby’I Rubavu ikagera na za Kigali, “ubu twatangiye gukorana na Fazo, tuzakorana indirimbo imwe cyangwa ebyiri ari na ko duhirimbanira kugirana amasezerano. Turi I Musanze muri iyi weekend yo kuwa 26 Ugushyingo mu bitaramo, tuzahita dukomerezaho n’izo gahundazose


Hobby Fizzo

Yakomeje avuga ko I Ruabavu hari abahanzi barikuzamuka benshi kandi banashoboye ku buryo haba hakenewe gushaka indushya no gushyiramo ingufu cyane.

Ngo nyuma ya project yabo, bazakurikizaho kugeza ibihangano byabo hirya no hino mu gihugu cyane cyane I Kigali, “tuzahita twinjirira Kigali kuko kuguma ino ni ukwicira umurongo ntarengwa. Hari abahanzi babizi pe ku buryo buri wese aba yemeye ariko si nzi impamvu batarenga akarere. Gusa imbere ni heza

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/11/2016
  • Hashize 8 years