Ese Iyo Ujya Gukunda Wita Kubwoko bw’Amaraso? Menya Amarso Yawe n’Uwo Ugomba Gukunda!

  • admin
  • 20/01/2017
  • Hashize 7 years
Image

Ese Waba Warigeze, kumenya ibyerekere ubwoko bw’amaraso yawe ndetse ngo umenye uwo ugomba gukunda bijyanye n’ubwoko bw’amaraso yawe? Birashoboka! Gusa urubuga She Said.com rugira inama buri wese gukunda umuntu muhuje ubwoko bw’amaraso.

Ibaze nawe gukunda umuntu ukunda kwigunga mu gihe wowe uri umuntu usabana, biragora pe. Nta byiza nko kubona umukunzi muhuje amaraso.

Dore uko wahitamo umukunzi ugushimisha muhuje Ubwoko bw’amaraso.

Amaraso yo mubwoko bwa A (Group A)

Umuntu ufite ubwoko bw’amaraso bwa A. Arangwa no kugira ubwenge, witonda, umunyampuhwe, intyoza ndetse agatuza . Uyu muntu arasabana cyane, arizerwa gusa akaba inkubaganyi. Uyu muntu akora buri kimwe yitonze kandi yagiteguye, yubahiriza inshingano ze kandi akazikorana ubushishozi n’ubwitoni. Ahora ashaka ibisubizo akanga cyane umuntu umuhisha ibyo azi, wanga ko basangira abitekerezo.

Uyu mu rukundo aba yitonze acyenera umusore cyangwa umukobwa ufite gahunda, ntashaka bamwe baba batereta gusa cyangwa ibintu by’akavuyo mu rukundo.

Ufite B (Group B)

Uyu muntu arangwa no guhorana amatsiko yo kumenya buri kimwe cyose mu rukundo, uyu ababazwa no kubona ibyo yifuje bitagenze uko yabishakaga. Ubusanzwe agira umuhate mubyo akora, akirengagiza ibindi bikorwa byose igihe atarasoza icyo yatangiye. Biramugora gukorera ibintu byinshi mu gihe kimwe. Ariko agerageza kuba wenyine, akagerageza kwitandukanya n’abandi kugirango arangize inshingano ze.

Uyu mu rukundo nawe, agira urukundo rukomeye, ndetse iyo ari umukobwa akagukunda ashobora no kurwara cyangwa akaguhigisha uruhindu. Uyu nawe bisaba kuba utabeshya mu rukundo.

Ufite AB (Group AB)

Bivugwako aba yaravutse kuri A na B. Arangwa no kugira arukundo n’amaranga mutima. Agerageza kwisanisha n’uwo barikuganira igihe amubwira akababaro ke, agaha igitekerezo cy’abandi agaciro. Uyu agaragara nk’ufite impande 2, kuko akunze kurinda ukuri kwe. Akunze kugira inshuti nyinshi ariko agakunda kuba wenyine.

Uyu mu rukundo, ni intangarugero kuko rumubamo, nta kunda umuntu ubabaza mu rukundo, iyo yakunze aba akunze ndetse yakwanga akakwanga burundu.


Ufite O (Group O)

Akunda ubuyobozi mu itsinda, akunda gufatirwa umwanzuro kandi akawukurikiza. Akunda gufasha, akaba n’umunyamutima mwiza. Muby’ukuri akundwa n’abantu benshi. Arasabana kandi agahinduka vuba, ahindurwa cyane n’abantu kandi akunda kureba television. Uyu arizerwa nawe akizera ariko akunze gukora amakosa kubwo kubura intego.

Uyu mu rukundo aba afite uwo akunda gusa agasabana n’abandi kuburyo bishobora gutuma atizerwa n’umukunzi we. Uyu mukobwa akenera undi bahuje ubu bwoko!

Ngayo Nguko rero niba ushaka guhitamo uwo ukunda, banza wisuzume umunye imyitwarire yawe urahita ubona ubwoko bw’amaraso yawe, maze bizagufashe kumenya uwo uhitamo muhuje.

Uramutse wibeshye bitewe no kudafata igihe ngo ubimenye, ushobora kwicuza cyangwa ntiwubake urugo ngo rukomere.



Amako y’Amaraso

Yanditswe na Ukurikiyimfura Leonce/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/01/2017
  • Hashize 7 years