Ese itsinda rya Dream Boys ryaba ririmo gusenyuka ? Isomere ubuhamya bw’umwe muribo
- 26/01/2020
- Hashize 5 years
Abakurikiranira umuziki hafi basanga itsinda rya Dream Boyz riri gusenyuka bucece nyuma y’uko buri wese mu barigize atangiye kujya agaragara mu ndirimbo zitandukanye batari kumwe.
Mu bisubizo byuje ubuhanga mu kuzimiza Platini yatangaje ko nta gahora gahanze, kuba buri muntu ari kugaragara mu ndirimbo atari kumwe na mugenzi we nta gashya karimo.
Yakomeje avuga ko ubusanzwe buri wese yajyaga mu nzu itunganya umuziki agafata amajwi indirimbo wenyine mugenzi we na we akaza kumva niba ibyo yafatiwe amajwi ari byiza bakabona gusohora indirimbo.
Nubwo uyu muhanzi atasobanuye neza uko itsinda ryabo rihagaze, TMC we yavuze ko bakiri kumwe ari abantu bakomeza kwibaza impamvu buri wese asigaye akora indirimbo undi ntayumvikanemo.
TMC aherutse gusohora indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yitwa ‘Ntega amatwi’ nyuma gato mugenzi we Platini ahita asohora iyitwa ’Fata amano’ yakoranye na Safi Madiba.
Platini avuga ko imyaka bombi bagezemo bamaze gukura ku buryo buri muntu agomba gushyira imbaraga mu cyo abona kimufitiye akamaro kurusha ibindi.
Itsinda rya Dream Boys ryamenyekanye ku ndirimbo zirimo iyitwa “Sinkiri muto”, “Wagiye kare”, “Isano”, “Nkabura amahoro”, “ Bella” kandi bafite n’izindi ndirimbo.
Yakomeje ahumuriza abakunzi b’iri tsinda ryari risigaye rikunzwe cyane nyuma y’isenyuka rya Urban Boyz twavuga ko basaga nk’aho bari bahanganye.
Amatsinda yigeze gukomera mu Rwanda yagiye arangiza nabi aho iryari riyoboye andi ari Urban Boyz yavuyemo umwe (Safi Madiba), Tuff Gang, TNP n’ayandi.
Muhabura.rw