Ese intambara y’ubucuruzi hagati ya Amerika n’Ubushinwa ifite izihe ngaruka ku bukungu bw’isi?

  • admin
  • 09/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ikigega cy’imari ku isi FMI cyatanze impuruza ko intambara mu bucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubushinwa yatuma isi icyena ikabamo n’ububisha kurushaho.”

Ibi bikubiye mu isesengura ry’ubukungu bw’isi giherutse gukora.

Iki kigega cyamanuye ku gipimo cyo hasi uko giteganya ko ubukungu bw’isi buziyongera muri uyu mwaka no mu mwaka utaha.

Cyatangaje ko intambara mu bucuruzi ikaze kurushaho hagati y’Amerika n’Ubushinwa yashegesha ubukungu bw’isi bityo ko bikigoranye kubuzahura.

Maurice Obstfeld, ukuriye itsinda ry’ubukungu muri iki kigega, yavuze ko izindi nzitizi mu bucuruzi zashyirwaho zagira ingaruka no mu ngo z’abantu, mu bikorwa by’ubucuruzi no ku bukungu bw’isi.

Yagize ati”Igenamigambi mu bucuruzi rijyana n’ibiri kubaho muri politiki kandi politiki ikomeje kuzamba mu bihugu byinshi – ibintu biteye izindi mpungenge.”


Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping

Ubushinwa buherutse gutangaza imisoro mishya ku bicuruzwa biva muri Amerika ingana na miliyari 60 z’amadolari y’Amerika.

Ni imisoro ku bicuruzwa birimo n’umwuka karemano uhindurwamo igisucyika utunganyirizwa muri leta zizwiho gushyigikira Perezida Donald Trump w’Amerika.

Mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Perezida Trump yaburiye Ubushinwa, avuga ko bushaka kugena ibizava mu matora rusange yitegurwa muri Amerika ateganyijwe mu kwezi gutaha ku Ugushyingo.

Yagize ati”Hazabaho kwihimura mu bukungu cyane kandi kwihuse abahinzi bacu, aborozi cyangwa abakozi bo mu nganda nibaramuka bibasiwe!”


Perezida w’Amerika Donald Trump

Mu kwezi gushize kwa cyenda, Amerika yatangiye gusoresha imisoro ingana na miliyari 200 z’amadolari y’Amerika ku bicuruzwa biva mu Bushinwa.

Ikigega cy’isi cy’imari cyatangaje ko kuri ubu ubukungu bw’isi byitezwe ko buziyongera ku gipimo cya 3.7% muri uyu mwaka wa 2018 no mu mwaka utaha wa 2019.

Ni igipimo kiri hasi y’icyari cyitezwe cya 3.9% iki kigega cyari cyatangaje mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.


Christine Lagarde, umuyobozi w’ikigega cy’imari ku isi

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 09/10/2018
  • Hashize 6 years