Ese abahanzi bitabiriye itorero ry’igihugu aho baba biteguye kuzingatira indangagaciro z’umuco nyarwanda?

  • admin
  • 24/09/2015
  • Hashize 9 years

Kuba itorero ry’igihugu riri gutoza abahanzi ibijyanye n’indanga gaciro z’umuco nyarwanda ni uko hari ahagaragaye abahanzi bitwara binyuranyije n’umuco bakimakaza imico y’ibindi bihugu aribyo usanga abantu bavuga ko hari abahanzi bataye umuco haba mu myambarire no mu mivugire ndtse no guhindura imibiri yabo.

Gusa ariko hari abafite ikizera ko guhabwa amasomo y’ubutore bishobora gufasha bamwe mu bahanzi guhindura imyitwarire abandi ariko bagataha uko baje bitwe n’uko gusiba imico bonse mu bindi bihugu byasaba umugabo bigasiba undi.

Hari abavuga ko kuba Itorero ry’igihugu rifashe iki kemezo hari icyo byatanga gusa ariko ntibibe umuhango kuko kubigisha bigoye ugereranyije n’amasomo yahawe abandi banyanyatwanda. Ibi ababivuga bashingira ko abahanzi b’u Rwanda biyumva nk’abasitari kandi bagomba kwigana abasitari bagenzi babo bo hanze.

Ni kuwa gatatu w’iki cyumweru tariki ya 23/09/2015 abahanzi batandukanye mu Rwanda bamaze kwitabira itorero ry’igihugu aho abamaze kwamamara mu gihugu baryitabiriye ari mbarwa.

Aba bahanzi bakaba barahagurukiye kuri stade Amahoro berekeza i Nkumba mu ntara y’Amayaruguru.

Umunyamabanga uhoraho muri Minispoc Kalisa Eduald avuga ko iri torero ry’Abahanzi ryitabiriwe n’abahanzi bagera kuri 170.

Bamwe mu bahanzi bamaze kwamamara mu Rwanda bitabiriye iri torero barimo umuhanzi mu muzi Jay Polly, Diplomate, Naason, Patrick Nyamitali, n’abandi bake

Ibyiciro byahagarariwe ni abanyamuzika, ababyina imbyino gakondo, ababyina imbyino zigezweho ibikunze kwitwa dances contemporaines, , abakora cinema ndetse n’abakinnyi bafilime, abanditsi b’ibitabo, ikinamico, abasizi n’abisi b’inka, abanyarwenya, abanyabugenzi, abanyamideli, abategura ibitaramo by’umuco (cultural event organizers), abafotora (photography) n’abandi batandukanye.

Mu rwego rwo kubaka umuhanzi ubereye u Rwanda, Ministeri ya Sports n’Umuco ifatanyije na komisiyo y’igihugu y’Itorero bateguye iri torero ry’abahanzi rigamije kurebera hamwe icyatuma Umuhanzi Nyarwanda arushaho gutera imbere yubakiye ku muco n’indangagaciro by’Abanyarwanda.

Mbere byari byatangajwe ko abahanzi bagomba kwitabiri iri torero bagomba kuba ari 300 ariko habashije kujyayo abagera ku 170. Iri torero rikazasozwa ku itariki ya 30/09/2015.

Uyu mubare wabagomba kwitabira wabaye muto abandi ntawuramenya impamvu zababuj. abahanzi mu Rwanda ubu basigaye bahabwa agaciro ndetse hari abamaze gufata ukuziki nk’umurimo ubatunga abandi bagakora umuziki wabo baseta ibirenge.

Yanditswe na Eddie M/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/09/2015
  • Hashize 9 years