Equador:Perezida Manero yahungishije Leta ayikura mu murwa mukuru ayijyana mu mujyi usanzwe

  • admin
  • 09/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida wa Equateur yimuriye Leta ahandi hantu ho gukorera bitewe no gutinya imyigaragambyo ikomeye irimo kubera ku murwa mukuru w’iki gihugu, Quito.

Perezida Lenin Moreno yatangaje ko yayimuriye mu mujyi wa Guayaquil mu majyepfo y’igihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 8 Ukwakira,abari mu myigaragambyo bakoze igitero ku nteko ishingamategeko ku murwa mukuru Quito, mbere yuko igiporisi kibirukana.

CNN yatangaje ko aba bigaragambya bangirije inganda zitunganya ibikomoka kuri peterori ibi byatumye ibikomoka kuri peterori icyo gihugu gicukura bigabanuka kugeza ku bice 30%, nkuko bitangazwa na Minisitiri w’ingufu zikomoka ku bicanwa.

Imyivumbagatanyo yatangiye muri Ecuador mu minsi itandatu nyuma y’aho perezida Moreno atangarije imyanzuro mishya irimo uwo guhagarika amafaranga leta yashyiraga mu bikomoka kuri peterori, iba nabyo byatumye ibiciro bizamuka.

Iyi nkuru ya CNN ikomeza ivuga ko Perezida Manero ashinja abanyamahanga barimo Perezida Madura wa Venezuela ndetse n’uwahoze ari Perezida wa Equador Rafael Correa ko aribo bari inyuma y’ibi bibazo biri kubera mu gihugu cye.

Perezida Moreno mbere yo kugera kuri uyu mwanya yabanje kuba visi Perezida ku gihe cy’ubuyobozi bwa Rafael Correa wari Perezida wa Equador kuva mu 2007 kugeza 2013 Nyuma aza kuba Perezida Muri Gicurasi 2017.

Manero yagiye kubuyobozi ashyigikiwe n’abashoramari bakomeye muri Equador ndetse n’igisirikare aho yari akunzwe ku kigereranyo cya 70% ariko nyuma urukundo rwe nuko agaragara mu baturage rwahise rumanuko rugera ku kigereranyo cya 30%.

Abayoboye abigaragambya muri iki gihugu basanzwe bagira uruhare mu kweguzwa abaperezida kuko kuva 1998 kugeza 2007 bagize uruhare mu iyegura ry’abaperezida batatu.


Abigaragambya bafunze imihanda yose yo mu murwa mukuru Quito

JPEG - 33.3 kb
Perezida Lenin Moreno wa Equador


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 09/10/2019
  • Hashize 5 years