Eddy Kenzo yakoreye indirimbo umukobwa bahuriye i Kigali

  • admin
  • 05/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzi wo muri Uganda, Eddy Kenzo yakoreye indirimbo umukobwa witwa Soleil Laurent bahuriye i Kigali muri Kigali Up muri Nyakanga 2015.

Indirimbo Eddy Kenzo yakoreye Soleil Laurent yitwa Soraye, gusa ntibyatunguranye kuko ubwo bahuriraga i Kigali icyo gihe bafatanyije muri byinshi kubera ko ubwo Soleil Laurent yajyaga ku rubyiniro kuririmba Eddy Kenzo yagiye kumufasha .

Muri iyo ndirimbo, Soleil Laurent, ni na we ubwe ugaragaramo aririmbirwa nk’umukobwa Eddy Kenzo aba abwira ko akunda.

Iyi ndirimbo imaze gukundwa na benshi, cyane ko irimo imibyinire ya kinyafurika ihambaye.

Umuhanzi Soleil Laurent akomoka mu gihugu cya Haiti.

  • admin
  • 05/01/2016
  • Hashize 8 years