Eddy Kenzo yakiriwe nk’umwami mu gihugu cya Mali-“Reba Amafoto”

  • admin
  • 10/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Uganda, wanatwaye igihembo cya BET Awards Edrisah MUSUUZA, uzwi cyane muri muzika nka Eddy Kenzo yashyize ikimenyetso kitazasibangana mu mitima y’abaturage bo mu gihugu cy Mali.

Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 8 Gicurasi ubwo yakoraga igitaramo muri icyo gihugu. Eddy KENZO akigera kuri Sitade ya OMNISPORT Stadium iri mu murwa mukuru wa Malinyari aherekejwe n’imodoka nyinshi cyane ndetse n’abamotari batagira ingano baririmbaga izina rye ndetse haza kuza n’imodoka za gisirikare zamucungiraga umutekano aho byagaragaraga ko bamwakiriye nk’umuntu w’intwari ndetse bishimiye bidasanzwe maze nawe si ukubasusurutsa yimarayo. Eddy KENZO yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze maze ageze kuyitwa “Beyonce Sitya Loss”, “Soraye” na “Viva Africa” yabaye nk’ucanye umuriro mu bafana maze barabyina karahava.

Twabibutsa ko iyi ndirimbo Sitya Loss iri muri zimwe mu ndirimbo umuntu atashidikanyaho ko ifite umwihariko w’Afurika bitewe n’uburyo amashusho yayo akoze ndetse n’ibigaragaramo akaba ariyo mpamvu yanakunzwe cyane hirya no hino ku isi.




Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/05/2016
  • Hashize 8 years