Ebola imaze guhitana abantu 61 muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo

  • admin
  • 24/08/2018
  • Hashize 6 years

Abayobozi mu by’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo batangaje ko abantu 61 ari bo bamaze guhitanwa n’indwara ya Ebola yadutse mu burasirazuba bw’iki gihugu.Bongeyeho ko imiti ine mishya yongewe ku yindi iri kwifashishwa mu guhangana n’iyi ndwara.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP bivuga ko Minisiteri y’ubuzima muri Kongo yatangaje ko kugeza ku itariki ya 22 y’uku kwezi kwa munani, abantu 103 ari bo bari bamaze gusanganwa iyi ndwara ya Ebola, muri bo 76 bikaba byaremejwe n’ibizamini byo kwa muganga.

Muri abo 103, abantu 61 bamaze kwitaba Imana ariko ibizamini byo kwa muganga byemeje ko 34 muri aba bazize Ebola mu gihe 27 bo bafatwa nk’abo bivugwa ko bishoboka ko bazize Ebola.

Ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa Nyakanga nibwo iyi ndwara ya Ebola yagaragaye mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu gace ka Mangina, ubu ikaba inavugwa mu ntara bituranye ya Ituri.

Yahagaragaye hashize icyumweru ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima na leta ya RDC batangaje ko bahagaritse Ebola yari yadutse mu ntara ya Équateur mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa RDC ikica abantu 33.

Leta ya iteganya gukoresha miliyoni 43 z’amadolari y’Amerika mu guhangana n’iyi ndwara ya Ebola yadutse mu burasirazuba bw’igihugu.

Ni ku nshuro ya 10 Ebola igaragaye muri Repubulika iharanira demokarasi ya kongo guhera mu mwaka wa 1976 ubwo yahagaragaraga bwa mbere.

Hagati y’umwaka wa 2013 na 2015 ubwo Ebola yabaye mbi cyane mu mateka yibasiraga uburengerazuba bw’Afurika mu bihugu bya Guinea, Liberia na Sierra Leone, yahitanye abarenga ibihumbi 11.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/08/2018
  • Hashize 6 years