EALA : Amb. Libérat Mfumukeko yanyuranyije n’amategeko mu guhagarika amasezerano y’abakozi.
- 26/01/2017
- Hashize 8 years
Raporo yakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yagaragaje ko Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Amb. Libérat Mfumukeko yanyuranyije n’amategeko mu guhagarika amasezerano y’abakozi.
Muri Kamena 2016, nibwo amasezerano y’akazi y’abakozi b’ishami rishinzwe amahoro n’umutekano (Africa Peace and Security Architecture, APSA) yari yahagaritswe, nyuma ariko baje gusubizwa mu mirimo yabo biturutse ku cyemezo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri tariki 5 Nzeri 2016.
Iyi raporo yakozwe na komisiyo ishinzwe ibikorwa byo mu karere no gukemura amakimbirane, yagejejwe ku Nteko ya EALA yateraniye Uganda kuwa kabiri.
Yakozwe ku busabe bwa EALA, yari yatoye umwanzuro wo gukora iperereza ku miyoborere mibi yavugwaga mu bunyamabanga bwa EAC.
Depite Mike Sebalu wagejeje ku Nteko ibikubiye muri iyi raporo yavuze ko nubwo abakozi bongeye gusubizwa mu kazi, gufunga APSA no kwirukana abakozi byari byakozwe hadakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.
Yakomeje avuga ko Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Amb. Mfumukeko yafashe kiriya cyemezo nta muntu n’umwe uri mu bunyamabanga abanje kugisha inama, ngo harebwe icyakorwa kandi kidafita ingaruka zikomeye.
Sebalu yagize ati “Ntabwo yari ashishikajwe n’ikindi gisubizo cyangwa umwanzuro wari gutuma abakozi bireba baguma mu kazi cyangwa kureka ririya shami rigakomeza gukora.”
Mfumukeko yafashe umwanzuro wo guhagarika amasezerano y’akazi y’abakozi ba APSA kubera kubura inkunga, ibi akabikora atanje kuvugana n’Umujyanama mu by’amategeko wa EAC.
Muri iyi raporo, abadepite basabye Mfumukeko kuba umuyobozi ugisha inama kandi ukorana n’abandi, byose biyobowe n’amahame y’imiyoborere myiza y’Umuryango muri rusange n’Ubunyamabanga bwa EAC by’umwihariko.
The NewTimes dukesha iyi nkuru ivuga ko mbere y’uko iyi raporo yemezwa ku wa Gatatu, benshi mu badepite bari bagiye bavuga ko batiyumvisha uburyo umuntu uwo ariwe wese yafata umwanzuro yo gufunga ishami rirebana n’ibibazo by’amahoro n’umutekano.
Depite AbuBakr Ogle uturuka muri Kenya yavuze ko mu gihe barahira bakwiye kujya bashyira imbere inyungu za EAC, ndetse ko bibaye ngombwa atatinya gusaba ko Mfumukeko akurwaho icyizere.
Ni mu gihe mu kwiregura, Mfumukeko yabwiye EALA ko ubwo yatangiraga imirimo ye umwaka ushize, EAC yari ifite ibibazo by’abaterankunga kandi ko nta muntu runaka yari agambiriye kuba yakwirukana.
Kuba iyi raporo yarakozwe kandi ikibazo cyarakemutse, EALA ivuga ko ari ukugira ngo ibyabaye bitazasubira.
Amb. Libérat Mfumukeko
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw