EAC Yakoze pasiporo zijyanye n’igihe muri 2016

  • admin
  • 09/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC) watangaje ko mu ntangiriro z’uyu mwaka uratangira gutanga pasiporo zihuriweho n’ibihugu biwugize zikoresha ikoranabuhanga (E-Passport).

Itangazo Umunyamabanga wa EAC, Richard Sezibera, yashyize ahagaragara rivuga ko izi pasiporo zizorohereza abaturage b’u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania n’u Burundi mu ngendo. Byari biteganyijwe ko izi pasiporo zitangira gutangwa mu Gushyingo k’umwaka ushize ariko birasubikwa kugira ngo haboneke igihe gihagije cyo kwiga kuri uwo mushinga neza.

Ubwo yamurikiraga inteko ishinga amategeko ya EAC (EALA) ingengo y’imari mu mwaka ushize, Abdallah Sadaala, umuyobozi w’inama y’abaminisitiri y’uyu muryango yavuze ko bashyize amafaranga menshi mu gushyira ikoranabuhanga rigezweho mu bigo bishinzwe abinjira n’abasohoka . Ati” Dushaka gukoresha ikoranabuhanga ryo gufata ibikumwe muri serivisi z’abinjira n’abasohoka no ku mipaka y’ibihugu byose.”

Dr Sezibera yavuze ko izo pasiporo ari imwe mu ntambwe ikomeye ibihugu bigize EAC biteye mu kwishyira hamwe. Ati” Iki ni cyo gihe cyo gushyiraho isoko nyafurika rihamye, mu bicuruzwa, na serivisi. Ni cyo gihe cyo gushyiraho inganda zifite ubushobozi bwambukiranya imipaka.” “Nishimiye ko Afurika y’Uburasirazuba ikomeje kuba imbere mu kwishyira hamwe n’iterambere. Guhuza za gasutamo bikomeye kubyarira abaturage inyundu mu muhora wo hagati n’uwa ruguru.”

Ubusanzwe pasiporo y’u Rwanda igura amafaranga 50 000. Ibintu byose nibigenda neza, mu 2017, abajya kwaka pasiporo bazajya bahabwa iza EAC.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/01/2016
  • Hashize 8 years