EAC igomba kwizera isoko rusange ry’Africa ikareka amatiku- Secretary General of the East African Community

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubucuruzi n’inganda muri Afurika y’iburasirazuba (EATIW), i Dar es Salaam ku wa mbere hagaragajwe ko isoko rusange ry’umugabane W’Afurika( AfCFTA)
Riri mu byibanze nk’impamvu yo kwishyira hamwe kw’akarere.

Nkuko umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki, yabivuze mu gutangiza icyumweru cy’inganda n’ubucuruzi (EATIW) I Dar es Salaam, kwishyira hamwe kw’akarere arintego nyamukuru y’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba nk’uburyo bwo guteza imbere ubukungu burambye.

Ati:”Mubyukuri dukwiye gushyira umutima kubikorwa by’isoko rusange ry’Afurika [AfCTA] ku bufatanye bw’akarere ka EAC, kubera ko gahunda y’ubucuruzi bw’umugabane wa Afurika ifatwa nk’ingirakamaro mu kugera ku bufatanye bw’akarere.”

Insanganyamatsiko yibanzweho mu gutangiza icyumweru cy’inganda n’ubucuruzi muri Afurika y’uburasirazuba yagiraga iti ‘”Guteza imbere akarere ka Afurika y’Iburasirazuba nk’irembo ryemewe ry’ubucuruzi, ishoramari n’inganda, “iyi nama y’iminsi itanu yahuje abasaga 200 baturutse mu bahagarariye abafatanyabikorwa batandukanye ku isi.

Muri bo harimo abashoramari bikorera ku giti cyabo, abafata ibyemezo, abayobozi ba sosiyete sivili, Loni n’abandi bayobozi b’imiryango mpuzamahanga, amashuri makuru, kugira ngo baganire ku buryo ibihugu bigize Umuryango wa EAC byahuza neza gahunda y’isoko rusange ry’Afurika (AfCFTA) kugira ngo biteze imbere gahunda y’iterambere rya EAC .

Abitabiriye iyo nama bagaragaje ko Bumwe mu buryo bwo kubikora neza aruguhuza abikorera ku giti cyabo muri gahunda z’igihugu, iz’akarere ndetse n’umugabane muri gahunda z’iterambere rusange ry’ubukungu cyane cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, ubucuruzi, ishoramari n’inganda mu buryo bw’ubufatanye bwa Leta n ‘abikorera igihe bibaye ngombwa.


Umunyamabanga mukuru wa EAC yagize Ati:”Ibihugu bya EAC byahawe imitungo kamere – harimo n’abakozi mu gihe yakoreshwa neza ifite ubushobozi bwo kuzamura ibihugu by’akarere ku rwego rushya, rw’iterambere ry’imibereho myiza y’ubukungu ku buryo burambye.

Bagaragaje ko ibyo byose bitari gushoboka kuba ubu mu gihe isoko rusange ry’Afurika (AfCFTA ) rikiri mu bikorwa byo gufatwaho ibyemezo byuzuye mu bukungu bw’isi n’akarere k’ubucuruzi n’isoko rimwe rinini mu mateka y’abantu rikaba Impamvu ituma Tanzaniya n’ibihugu by’abafatanyabikorwa ba EAC bagomba, kwiringira vuba gahunda y’isoko rusange ry’Afurika .

Amasezerano Ashyiraho isoko rusange ry’Afurika yashyizweho umukono i Kigali mu mpera za 2020 Ibikubiye murayo masezerano ashyiraho bitangira gushwirwa mu bikorwa tariki ya mbere mutarama 2021.

Inkuru ya Nshimiyimana Emmanuel/MUHABURA.RW

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/09/2021
  • Hashize 3 years