Duteganya kuzakira inama 146 mu gihugu zizabyara amadorari y’Amerika miriyoni 88 – Mukazayire Nelly

  • admin
  • 20/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubukerarugendo bushingiye ku nama, Mukazayire Nelly, atangaza ko bateganya kwinjiza miriyoni 88 z’amadorari y’Amerika binyuze mu nama ziteganywa gukorerwa mu Rwanda muri uyu mwaka.

Uyu muyobozi avuga ko u Rwanda ruteganya kwakira inama zigera ku 146 zizinjiza amadorori y’Amerika miriyoni 88 muri uyu mwaka.

Yagize ati “Muri gahunda y’ubukerarugendo bushingiye ku nama duteganya kuzakira inama 146 mu gihugu zizabyara amadorari y’Amerika miriyoni 88”.

Avuga ko muri izo nama hari izabaye zisubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) cyugarije Isi muri iki gihe, ariko akizera ko zizasubukurwa mu gihe kiri imbere.

Mukazayire avuga ko muri izo nama zizakirwa mu Rwanda harimo n’Inama ikomeye cyane y’Umuryango uhuza ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza (CHOGM) nayo ngo ikaba ikomeje gutegurwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ubunyamabanga bw’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, Commonwealth.

Ati “Imyiteguro ya Commonwealth irakomeje ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ubunyamabanga bw’uyu muryango, nta mpungenge rero zihari ko iyi nama izabera mu Rwanda nk’uko byatangajwe kuva mbere hose”.

Mukazayire avuga ko iyi nama yitezwemo abantu bari hagati y’ibihumbi 6 na 8 bazayitabira kugeza ubu akaba nta kirahinduka.

Ku kijyanye n’inyungu y’amafaranga igihugu giteze ku nama ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza, Mukazayire avuga ko ntawavuga umubare w’amafaranga azaboneka mu gihe cyo kwakira iyo nama kuko hari byinshi bijyana nayo n’ibindi umuntu atabara kuko hakiri kare, nko gusura ibyiza nyaburanga, guhaha ibintu binyuranye birimo n’ibikorerwa mu Rwanda ndetse n’ibikorwa by’ubukerarugendo binyuranye bishobora gusurwa.

Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko hari inyungu bateze mu bashyitsi bazitabira inama, bakaba bavuga ko na bo bakomeje kwitegura kugira ngo izabagirire akamaro.

Nkurayija Valens atwara Taxi voiture, avuga ko iyo hari inama ziri mu Rwanda akenshi haba hari imodoka zabugenewe zizatwara abashyitsi, ngo ariko nimugoroba nyuma y’inama hari abantu baba bashaka gutembera muri Kigali, gusura zimwe muri karitsiye zituwe cyane nka za Nyamirambo, aho usanga bakenera taxi voiture zibatwara banasobanurirwa ibijyanye n’Umujyi wa Kigali.

Ati “Hari inyungu natwe nk’abatwara amatagisi dutegereje ku nama zibera mu Rwanda, hari ubwo abashyitsi bazitabiriye bakenera gutembera Umujyi wa Kigali mu buryo bwihariye, icyo gihe bazashaka tagisi zibatwara mu bice bimwe na bimwe nka za Nyamirambo n’ahandi nko mu tubyiniro, natwe ubwo tubasha kubona kuri ayo mafaranga baba bazanye”.

Mukobwajana Janat na we ni umucuruzi w’ibintu binyuranye bikorerwa mu Rwanda akaba afite iduka ry’imyenda n’ibikapu by’abagore bikorerwa mu Rwanda, avuga ko iyo mu Rwanda hari inama mpuzamahanga usanga abashyitsi bazitabiriye bagura imyenda n’ibindi bikoresho bikorerwa mu Rwanda, bityo ngo amafaranga yabo na bo akabageraho.

Avuga ko nyuma y’inama, mu gihe cya nimugoroba abashyitsi batembera mu maduka anyuranye yo muri Kigali harimo ngo n’iduka rye bakagura imyenda, inkweto, amasakoshi y’abagore n’ibindi bintu byiza bikorerwa mu Rwanda.

Aba bantu bombi bavuga ko bisaba kumenya ururimi rw’icyongereza cyangwa urw’igifaransa ndetse n’igiswahili kugira ngo ubashe kuvugana na bo, aho bombi bemeze ko izo ndimi bazizi neza ku buryo biteguye kuzakira neza abazabagana mu bashyitsi bazaba bitabiriye inama.

Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu bihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza iteganyijwe kubera mu Rwanda muri Kamena 2020, ikazaba igizwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinama n’izindi nama zizahuza abagore, urubyiruko, abashoramari n’abandi.

Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/03/2020
  • Hashize 4 years