Dusure inyamaswa eshanu zihatse izindi muri Pariki y’Igihugu y’Akagera n’izizigaragiye (Amafoto)

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Pariki y’Igihugu y’Akagera ni imwe mu zujuje inyamaswa eshanu zisurwa cyane kuri uyu mugabane, nyuma yo gusubizwamo Inkura n’Intare zari zarahacitse kubera ibikorwa bya muntu.

Ubu iyi pariki ibarizwamo inyamaswa eshanu zikomeye muri Afurika arizo Intare, Inzovu, Imbogo, Inkura n’Ingwe.

Muri iri shyamba uretse Intare yubahwa nk’Umwami w’Ishyamba, indi nyamaswa y’igitinyiro ni Inzovu, inagira umutima uzirikana ku buryo bukomeye, ari nayo nyamaswa itajya ipfa kwisukirwa.

Harimo n’Inkura nk’inyamaswa iheruka kuzanwa mu Rwanda vuba, abakurikiranira hafi iby’inyamaswa bahamya ko yiyemera nk’igisimba gifite imbaraga zihagije n’ihembe rikomeye, ku buryo nta cyayihagarika.

Umwe aheruka kubwira IGIHE ati “Yumva byanga bikunda niba hari ikintu ibonye cyamaze kuyisatira, igomba gukoresha za mbaraga kugira ngo igikure imbere. Ishobora gukubita n’igiti cyangwa indi nyamaswa.”

“Ikindi kizwi kuri yo ntabwo ireba neza, ikoresha guhumurirwa no kumva cyane, ireba ari uko ibona ikintu gitambuka. Ikintu gihagaze ntabwo iba ikibona. Uramutse ucunze ukareba nk’umuyaga, niba uri kukuvaho uyiganaho uba uri hafi n’urupfu, ihita ikumva ako kanya.”

“Na none iyo ikintu kigenda ikibona vuba, ariko uhise uhagarara cyangwa ukaryama, ishobora no kukunyuraho.” Iyi nyamaswa nta nubwo ibana n’izindi, ahubwo iba yonyine kuko zakwicana.

Mu nyamaswa ziri muri iyi Pariki habamo n’Isatura, yo ni inyamaswa ifatwa nk’idatekereza cyane, ku buryo ishobora kumva urusaku rw’imodoka igaturumbuka iyinyura imbere ku buryo yanayigonga.

Mu mazi ho umwami ni Imvubu, ku buryo ibindi binyabuzima biyibererekera, bitayitinyiye ubunini bwayo gusa, ahubwo n’iryinyo ryayo rinini kandi rikomeye.

Pariki y’Akagera kandi ni ahantu hakunze gusurwa cyane, aho umuntu abasha kwibonera ndetse akamenya nk’inyamaswa yitwa Indonyi ifite ububasha bwo kwishariririza mu gihe yikanze, bigatuma n’inyamaswa yayica itabasha kuyirya, cyangwa se ko Imparage ifite umugeri w’inyuma uremereye, ku buryo n’iyo Intare iyisukiriye ishaka kuyica ikayitera wa mugeri iba itakiharenze.

Inyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera kandi zikomeje kwiyongera, aho ubuyobozi bwayo buheruka gutangaza ko Intare zimaze kuba 37 kuva muri 2015, ubwo zagarurwaga mu Rwanda.Imvubu igira amenyo manini kandi akomeyeIntare ifatwa nk’umwami w’ishyambaInzovu zirimo kwambuka umuhanda, umwana wazo na we ari inyumaMuri Pariki inyamaswa zose zirisanzura, zaba iziguruka, izo mu mazi cyangwa ku butakaInzovu igira ubushobozi bukomeye bwo kwibuka

Imbogo utayizi wagira ngo ni inka iteye ukundiImbogo zizihiwe, zirimo gusiganwa zinyura mu kidendeziHari aho usanga imbogo zakoranye ari nyinshiIzi nyoni benshi bazizi nka MurabafiImpyisi zikunze kugaragara cyane ku mugorobaImvubu ni inyamaswa yihagazeho mu mazi, nubwo ijya ikuka ikajya imusoziInkura igira ingufu nyinshi, n’ihembe ku zuru ikoresha mu kurwana

Iri hembe ry’Inkura ryihagazehoIngona ni inyamaswa ikunda kuba yihishe, ariko icyo ifashe ntijya irekura

Inkorongo ni inyamaswa idakunda kuboneka, aho bibarwa ko muri pariki hasigayemo izitarenga ijanaIngwe ni inyamaswa idakunze kuboneka, kereka mu masaha y’ijoro

Inzovu zikunze kugenda ziri hamwePariki y’Igihugu y’Akagera igizwe n’imirambi, imisozi migufi n’ibiyagaImbogo zikunze kurisha mu kivunge, cyane cyane mu kibayaPariki y’Akagera igizwe n’ibiyaga 10. Birimo Ihema yakuye izina ku Babiligi bahashinze amahema ubwo bashakishaga isoko ya NilMuri Pariki y’Igihugu y’Akagera hanaboneka amoko anyuranye y’inyoni n’ibisiga, ibi bizwi nka Marabou storkInzovu zari zabonye ibyatsi bitoshye, zabiteraniyeIyi nyamaswa izwi nk’Agasumbashyamba, irisha mu biti hejuruInzovu ni inyamaswa yubahwa cyane muri ParikiIyi nyoni nkuru izwi nka African darterAba ni abana ba African darter, bategereje amahaho ya nyinaIsatura bamwe bazita ingurube z’ishyambaInyoni n’ibisiga iyo bihaze bijya mu myiyereko

Inzovu iyo uyisanze mu nzira ni ukuyireka ikabanza guhigama, nta we uyikangaIzi nyamaswa zikunze kwibasirwa na ngenzi zazo zitunzwe n’inyama

Imbogo bamwe bazi nka ‘Rwarikamavubi’ zikunze kugira amahaneImbogo zikunze kugendera hamwe nk’igihe zirishaImparage ziboneka cyane muri Pariki y’AkageraImpyisi zikunze kugenda hafi y’inyamaswa z’inkazi, zica ibisimba byinshi byo kurya

Isha ziboneka muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ku bwinshiMuri Pariki y’Akagera haboneka Ibitera, cyane cyane mu gice umuntu yinjiriramo muri pariki

Imparage yari ihaze ubwatsi irimo kota akazubaIsatura ni inyamaswa ifatwa nk’idatekereza cyaneIzi ushobora gukeka ko ari za hene tworora

Imvubu ziba zizihiwe n’amazi zituyemo, ndetse zishobora no kuba imusozi

Igitera cyicaye kireba umwana wacyo

Imparage ni inyamaswa zizwiho kugira uruhu rwizaIngwe ntabwo umuntu yayegera uko yiboneye, nubwo kuyibona ubwabyo biba bitoroshyeIngwe ni inyamaswa itinywa cyane, kuyibona ntibiba byoroshyeImvubu yari yavuye mu mazi ijya kurisha ku gasoziImbogo zishaje zikunze kugenda zonyine

Gasumbashyamba iba yirira amababi y’ibitiIki gisiga hari benshi bakimenye nka MurobyiIki gisiga cyitwa Lizard Bizzard

Ingwe ni inyamaswa idakunze kubonekaIyi ni imwe mu nyoni ziba mu Akagera, izwi nka Black-headed Gonolek

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/10/2020
  • Hashize 4 years