Dushobora kwihanganira ibindi muri iki gihugu, ariko ibintu bijyanye n’umutekano nta mikino irimo

  • admin
  • 30/08/2016
  • Hashize 8 years

Mu nteko rusange y’Umujyi wa Kigali, inzego zishinzwe umutekano zagaragaje ko nta mwanya uhungabanya umutekano w’u Rwanda afite ndetse ko kubarwanya bisa no kurwanya inshishi.

bamwe mu bayobozi bibanze bagaragaza impungenge batewe no kuba hari abana b’Abanyarwanda batangiye kwishora mu bikorwa by’iterabwoba, basabye ko mu rwego rwo guca intege abatekereza ibi bikorwa uwajya afatirwa muri ibi bikorwa yajya ahita araswa kugira ngo bibere isomo abandi batekereza kubikora.

Gusa ariko uhagarariye polisi mu Mujyi wa Kigali yamaganiye kure iki gitekerezo avuga ko utajya kwica urushishi ngo urukubite inyundo kandi ushobora kurukandagira rugapfa.

Yongeyeho ko amasasu ahenda bityo ko nta mpamvu yo kuyapfusha ubusa bayakoresha n’aho bidakenewe kuko bitarananirana.

ACP Rangira Bosco yagize ati “Ntabwo birananirana, amasasu ngira ngo murabizi ko ahenda akora iyo byananiranye, hari inzira nyinshi…Urushishi ushobora kurukubita inyundo, ushobora kurusyonyora, ushobora kurukubita igiti…rero dukoreshe inyundo ku rushishi?’Ndabizeza ko kiriya kibazo kitazamara kabiri…Amasasu akora iyo bibaye ngombwa ntabwo ari ugupfa kuyatumura ku nshishi, nidufatanya bariya biyita ibyo batari byo tuzabashobora, ariko iby’amasasu ntabwo biraba ngombwa!”

ACP Rangira avuga ko ubuyobozi kuva ku rwego rwo hasi ari abafatanyabikorwa bakwiye guhagurukira iki kibazo bakagira imyumvire imwe n’inzego z’umutekano bityo umutekano muke ugahinduka amateka.

Ibi kandi byagarutsweho na Brig Gen Rutayiha Dennis uyobora ingabo mu Mujyi wa Kigali aho avuga ko iki kibazo cy’intagondwa n’ubwo ari ikibazo cyugarije Isi, kimaze iminsi mike kivugwa mu Rwanda.

Akomeza avuga ko intera bigezeho ku isi mu Rwanda bitarayigeraho ariko bisa nk’aho abishora muri ibi bikorwa bari mu nzira zo gutegura abashobora kuzagera ku rwego rwo kwituritsa nk’ahandi ku isi.Ati: “Ni ikibazo kitaramara iminsi mu Rwanda kivugwa, ariko ku Isi murabyumva abaturikana ibisasu ahahurira abantu benshi, mwumva abica abantu mu buryo butandukanye, ariko biriya bagiye kubigeraho barabanje gutegura bagashaka abayoboke babyumva kimwe bakabigisha bakabahindura mu myumvire.

Mu Rwanda rero dushobora kuba tutaragera kuri iyo ntera yo kwituritsa no kwica abantu ku bwinshi ariko birasa nk’aho barimo kugerageza uburyo babona abayoboke.”

Ati “Hano mu Rwanda hari abo twagiye tubona babigerageza bakavuga yuko kuri bo imyemerere nk’iyo ibajyana mu ijuru kandi undi muntu utemera nka bo atagomba kubaho, ikiza ni uko bataragira abayoboke benshi ariko barimo kubigerageza, baraza bakabwira umuntu bati ‘mu bayisilamu hariyo amafaranga tuguhindure’, uwo bakamuhindura, abandi bakabashyira mu mazu bagatangira kubigisha korani itandukanye n’iyo tuzi cyane bashakisha abayoboke mu rubyiruko.”

Avuga ko abashaka gukora ibikorwa by’ubwihebe bamaze iminsi bashakisha abayoboke hano mu Rwanda ariko bahereye ku bo bita abayisilamu ariko ngo bakaba bafite na gahunda ndende yo guhindura abatari abayisilamu bakabahindura bo, bagendera ku myumvire y’ubutagondwa bagamije kurwana intambara bita ntagatifu.



Mu nteko rusange y’Umujyi wa Kigali, inzego zishinzwe umutekano zagaragaje ko nta mwanya wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afite ndetse ko kubarwanya bisa no kurwanya inshishi.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/08/2016
  • Hashize 8 years