Duhamya ko u Burusiya bushobora kugira uruhare runini mu kugarura amahoro muri Afurika-Minisitiri Mushikiwabo

  • admin
  • 03/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Sergey Lavrov, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame n’inzego zitandukanye mu Rwanda, by’ibanze ku mubano w’ibihugu byombi no kureba izindi nzego barushaho gufatanyamo.Minisitiri Lavrov yaje mu Rwanda aturutse mu ruzinduko muri Korea ya Ruguru, aho ku wa Kane yagiranye ibiganiro na Perezida Kim Jong Un.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko uyu mwaka ari uwa 55 w’umubano ibihugu byombi bifitanye, bityo uru ruzinduko rusobanuye byinshi.

Yashimye imbaraga u Burusiya buri gushyira mu gufatanya n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uyobowe n’u Rwanda muri uyu mwaka, avuga ko mu biganiro hagati y’impande zombi biyemeje gukora byinshi kurushaho.

Yakomeje agira ati “Twagize n’umwanya wo kugaruka ku bufatanye hagati y’ibihugu byacu, by’umwihariko mu kubaka ubushobozi, amahugurwa, uburezi, byose ku ruhande rw’abasivili n’ibijyanye na gisirikare.”

Yanavuze ko bemeranyije kurushaho kungurana ibitekerezo hagati y’ibihugu byombi ku birebana n’ibibazo bireba Isi muri rusange, haba ku bihugu byombi cyangwa mu bahagarariye ibi bihugu mu Muryango w’Abibumbye i New York nabo bakorana bya hafi.

Yanavuze ko Perezida Kagame azitabira inama y’ibihugu bitanu bifite ubukungu buri kuzamuka cyane ku Isi izwi nka BRICS (Brazil, India, China na South Africa) muri Afurika y’Epfo muri Nyakanga, ukazaba ari umwanya wo kongera guhura n’u Burusiya nka kimwe mu bihugu bikomeye bigize iri huriro.

Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwiteguye guhuza Afurika y’Iburasirazuba n’u Burusiya haba mu bijyanye n’ubukungu na politiki, aho u Rwanda rwemeye kuba nk’umuyoboro w’itumanaho ry’u Burusiya n’ibi bihugu byo mu karere, igihe bwaba bubyifuje.

Mushikiwabo yakomeje agira ati “U Rwanda rurifuza kurushaho gukorana n’u Burusiya cyane cyane mu bijyanye no kwimakaza amahoro n’umutekano kuri uyu mugabane, duhamya ko u Burusiya bushobora kugira uruhare runini mu kugarura amahoro muri Afurika.Uru ruzinduko ni indi ntambwe itewe hagati y’ibihugu byombi, twemeranyije ko tuzasurana cyane muri buri gihugu, ndetse tukazategura uruzinduko rw’abakuru b’ibihugu.”

Minisitiri Sergey Lavrov kuri iki Cyumweru mu gitondo wabanje kubonana na Perezida Kagame, yavuze ko iyo nama yagaragaje ko hari inzego nyinshi impande zombi zishobora gufatanyamo.

Minisitiri Lavrov yakomeje agira ati “U Rwanda ni umufatanyabikorwa w’igihe kirekire w’u Burusiya, ku buryo mu Ukwakira tuzaba twizihiza imyaka 55 y’umubano w’ibihugu byombi. Twizera ko iyi ari intambwe ikomeye mu mubano wacu.”

Minisitiri Lavrov yavuze ko uretse ibintu bitandukanye biteganywa gukorwa hagati y’u Rwanda n’u Burusiya, igihugu cye gisanzwe gifatanya n’u Rwanda cyane mu bya gisirikare, binyuze mu bikoresho n’amahugurwa.

Yagize ati “Dusanganywe ubufatanye mu bya tekiniki, twagemuriye ibikoresho bitandukanye serivisi z’umutekano z’u Rwanda, inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amatgeko n’igisirikare za kajugujugu n’imodoka za gisirikare n’inzego z’umutekano. Twanatanze intwaro nto n’ikorabuhanga ry’ubwirinzi.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni uko umwaka ushize mu 2017 hashyizweho komisiyo ihuriweho na guvernoma zombi yiga ku bufatanye mu bya gisirikare na tekiniki, inama ya mbere ibera i Kigali, iya kabiri ikazabera i Moscow muri iki gihembwe.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Burusiya busanzwe bunafasha u Rwanda mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru, aho ibihugu byombi byatangiye gufatanya kandi bishaka kuzamura iyi mikoranire.

Yakomeje agira ati “Nko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guhera mu 2016 badufashije mu bijyanye n’abahanga mu gupima ubutaka dushakisha ahaba hari amabuye y’agaciro mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi ako kazi karakomeje.”

Yanavuze ko minisitiri w’ikoranabuhanga mu Burusiya yasuye u Rwanda mu mwaka ushize mu nama ya Transform Africa, ndetse ibihugu byombi biri gufatanya mu bwirinzi mu by’ikoranabuhanga ndetse basabye u Burusiya kugira uruhare muri gahunda ya Smart Africa ifite icyicaro i Kigali.

Minisitiri Sergey Lavrov kandi yashimye imbaraga u Rwanda rushyira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, ubu rukaba ruri ku mwanya wa gatanu ku Isi mu gutanga abasirikare n’abapolisi benshi, kandi barangwa n’imyitwarire iboneye kurusha abandi.

Muhabura.rw

  • admin
  • 03/06/2018
  • Hashize 6 years