Dufite imirimo myinshi ariko nta bintu dushobora kujyamo bishobora kutubuza kurera abana twabyaye-Minisitiri Nyirahabimana

  • admin
  • 20/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Minisiteri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyarahabimana Solina avuga ko imirimo myinshi abantu bakora itatuma batita ku burere bw’abana babo kuko umwana utarabonye uburere bw’ababyeyi be haba hari ibyago byinshi byo gahura n’ibibazo byinshi.

Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2019 ku munsi wa kabiri w’inama y’Igihugu y’Umushyikirano wibanze ku ruhare rw’imiryango itekanye mu kwishakamo ibisubizo birambye.

Ikiganiro kuri iyi nsanganyamatsiko, Cyatanzwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Solina Nyirahabimana, Umujyanama w’ubuzima, Florence Mukantaganda na Sr. Immaculée Uwamariya washinze Umuryango Famille Esperance.

Muri iki kiganiro Soeur Uwamariya yavuze ko hari urubyiruko rufite ubwoba bitewe no kubona n’ingo zisenyuka, bakavuga ngo tutiturikirizaho igisasu. Bati ‘tuzishimisha, nidushaka kubyara tubikore ariko nta mpamvu yo kwiteza ‘stress’.

Ati “Hari abashakanye batandukanye bikababaza abana, nkanjye ukora mu ishuri, hari ubwo abana bajya gutaha ukumva umwana araje arakubwiye ngo ntelefonera menye aho ntaha kuko nasize ababyeyi bagiye gutandukana”.

Minisitiri Solina Nyirahabimana yavuze ko ‘Umuryango wifuzwa ari ufite ubumenyi, ufite ubushobozi harimo no kwizigamira, ubanye neza, wita ku bana, ukaba ari umuryango twifuza ko wakubakira ku ndagagaciro na kirazira kandi uri mu cyerekezo cyubahiriza gahunda za leta’.

Avuga ko mu myaka 25 ishize hari byinshi byakozwe nko kugabanya imfu z’abana n’abagore, icyizere cyo kubaho cyavuye kuri 49 ubu ni 71, abicwaga na malaria bagabanyutseho 50%, ndetse umwaka ushize hasohotse raporo ivuga ko u Rwanda na Ethiopie ari byo byabashije kugabanya malaria ku kigero cya 50%.

Minisitiri Nyirahabimana yemeza ko koko mu muryango nyarwanda harimo ibibazo amakimbirane, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imirire mibi, ibibazo by’isuku n’isukura ariko harimo n’ibisubizo ku buryo nta bwoba bw’uko abana barimo kuvukir muri byacitse.

Yakanguriye ababyeyi kumenya ko imirimo bafite itagomba kubangamira inshingano z’ibanze zo kwita ku bana babo.

Ati “Abantu dufite imirimo myinshi ariko nta bintu dushobora kujyamo bishobora kutubuza kuramira no kurera abana tubyaye. Umwana utarabonye uburere aba afite ibyago byinshi byo kujya mu bibazo bitandukanye”.

Ibikorwa 47 kuri 58 byavuye mu myanzuro y’Umushyikirano uheruka, ni ukuvuga ibingana na 81% byashyizwe mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe (75-100%). Ibikowa 7 bingana na 12% bigeze ku kigero kiri hagati ya 50% na 74%. Naho ibikorwa 4 bingana na 7% ntibyashyizwe mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe kubera impamvu zinyuranye bikaba biri ku kigereranyo cyo munsi ya 50%.

JPEG - 92.4 kb
Ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Solina Nyirahabimana, Umujyanama w’ubuzima, Florence Mukantaganda na Sr. Immaculée Uwamariya
JPEG - 404.9 kb
Minisitiri Solina Nyirahabimana yavuze ko ‘Umuryango wifuzwa ari ufite ubumenyi
JPEG - 292.2 kb
Soeur Uwamariya yavuze ko hari urubyiruko rufite ubwoba bitewe no kubona n’ingo zisenyuka, bakavuga ngo tutiturikirizaho igisasu


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 20/12/2019
  • Hashize 4 years