Drones zizakoreshwa mu Rwanda zatangiye gutozwa gutanga imiti (Video)

  • admin
  • 08/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

U Rwanda ruherutse gushyira umukono ku masezerano yo kuzana indege zitagira uzitwara ‘Drones” zizajya zohereza imiti n’ibindi bikenerwa kwa muganga ku buryo bwihuse mu duce tugoye kugezamo imodoka.

Isosiyete ya Zipline Inc. izazana izo ndege yatangiye kuzigeragereza muri Leta Zunze za Amerika i San Francisco. Igeragezwa nyirizina ryo riteganyijwe muri Kanama 2016 aho zizatangira zishyira amaraso abarwayi nyuma zikazajya zinabohereza imiti n’ibindi bikoresho byihutirwa.

Associated Press ivuga ko izo ndege zifite uburyo bwo kurekura umuzigo ziri mu kirere ukamanuka utwawe mu mutaka, zishobora gukora urugendo ruri hagati y’iminota 15 na 30 kuri kilometero 60 ku isaha.


Akadege ka Zipline mu kirere

Uzitwara azifashisha ikoranabuhanga rya GPS akoresheje telefoni ifite rezo yo mu Rwanda (MTN, TIGO cyangwa Airtel).

Umuyobozi wa Zipline, Keller Rinaudo, avuga ko igiciro cy’urugendo rw’izo drones kingana n’icyo kuri moto, ariko ko utwo tudege twizewe cyane kurushaho kuko tugenda mu gihe gito, bityo imiti ikaba itazakenera gutwarwa mu bukonje cyangwa ngo yangizwe n’imihanda mibi.

Reba uko izo Drones zikora hano:

Yanditswe na Eddy Mwerekande/MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/04/2016
  • Hashize 8 years