Dr Vuningoma wayobora RALC yitabye Imana
- 20/01/2020
- Hashize 5 years
Dr Vuningoma James wari Umunyamabanga Nshgiungwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yitabye Imana.
Urupfu rwa Dr Vuningoma rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Nyakwigendera akaba yari amaze iminsi arwaye, aho yari yaragiye kwivuriza mu Buhindi, nyuma aza kugaruka mu Rwanda mu cyumweru gishize.
Amakuru avuga ko yaje kongera kuremba kuremba ajyanwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal akaba ari ho yapfiriye.
Dr Vuningoma James yakoze imirimo inyuranye mu Gihugu, aho harimo ijyanye n’uburezi, akaba yarabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa iryari Ishuri rikuru ry’uburezi (KIE).
Yanayoboye igitangazamakuruThe NewTimes.
Dr Vuningoma akaba ari we Munyamabanga Nshingwbaikorwa wayoboraga RALC kuva yashingwa mu mwaka wa 2012.
Chief editor Muhabura.rw