Dr Stella Nyanzi yavuze impamvu yamuteye gushyira hanze amashusho amugaragaza yambaye ubusa

  • admin
  • 19/04/2016
  • Hashize 8 years

Dr Stella Nyanzi yamenyekanye cyane nk’Umwarimu muri Kaminuza ya Makelele ariko abenshi hano mu Rwanda bamuzi kubera ibikorwa bye yagaragaje birwanya Leta ya Uganda mu gihe cy’amatora ndetse kuri ubu akomeje gutungurana aho yemeye kwiyambura kugasozi kubw’icyemezo cyafashwe n’umukoresha we.

Ku mbuga nkoranyambaga harimo gucaracara Videwo igaragaza Dr Stella Nyanzi yambaye ubusa arimo agaragaza ko yabangamiwe n’Icyemezo cyafashwe na n’umukoresha we Mohammood Mamdani cyo kumwirukana ku kazi kubw’impamvu zo kuba uyu mwarimukazi wo muri kaminuza ya Makelele atarimo kwigisha neza muri iyi minsi ngo akaba anasiba mu ishuli ugasanga abanyeshuli batashye batabonye umwigisha bityo rero Umukoresha we ahita afata umwanzuro wo kwirukana uyu Dr Stella Nyanzi.

Dr Stella Nyanzi yababajwe n’imyanzuro yamufatiwe ndetse abona ngo nta yindi ntwaro yakoresha kugirango asubizwe kukazi usibye kwiyambura akifata videwo igaragaza akarengane ke akayishyira ahagaragara nk’uko yabibwiye ikinyamakuru Howwe ati: Ubusanzwe intwaro ya ba rubanda rugufi ntago ijya igira agaciro kubakomeye. Ushobora kunseka ukamvuga ibiki byose ariko ngewe intwaro nabonye nakoresha kugirango nsubizwe mu biro byanjye ni iyo ngiyo ndetse ni ukwereka Prof. Mohammood Mamdani ko yandenganyije kuburyo ugaragara.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/04/2016
  • Hashize 8 years