Dr. Sezibera ashimangira ko umubano w’u Rwanda n’umuryango wa EU ari ntamacyemwa

  • admin
  • 27/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Sezibera Richard, yatangaje ko umubano w’u Rwanda n’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi (E.U), ukomeje kuba ntamacyemwa.

Ibi yabitangarije mu biganiro ngaruka mwaka bihuza abahagarariye ibihugu bigize umuryango wa E.U, ndetse na Leta y’u Rwanda byabereye i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gashyantare 2019.

Dr. Sezibera avuga ko mu biganiro bagiranye bibanze ku bufatanye hagati y’impande zombi, bwo guteza imbere ubukungu n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibihugu bigize uyu muryango.

Yagize ati “Hari Kompanyi ziri mu bihugu by’Iburayi ziri na hano mu gihugu, tugiye kureba uburyo tugiye gukomeza gufatanya guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.”

Ashimangira ko uyu muryango ukomeje gufasha u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari mu guteza imbere ubukungu bwabyo.

Avuga ko ibiganiro byabo byanagarutse ku bikorera ku giti cyabo kugira ngo bagire uruhare mu bukungu bw’u Rwanda, hanarebwa uko umugabane wa Afurika umeze hakomezwa ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika n’u Burayi.

Dr Sezibera yashimiye ibihugu bigize EU uburyo byashyigikiye umukandida Mushikiwabo Louise watsindiye kuyobora umuryango Uhuriweho n’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa (OIF), ngo ni ikigaragaza umubano mwiza u Rwanda rufitanye nabyo.

Uhagarariye Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi mu Rwanda, Amb. Nicola Bellomo yatangaje ko mu rwego rw’ubukungu u Rwanda rukomeje kwitwara neza cyane mu izamuka ry’ubukungu nk’uko bikomeje kugaragazwa na raporo zitandukanye mpuzamahanga.

Uku kwitwara neza ngo gutuma ibihugu bigize E.U bikomeza kunoza neza umubano wabyo n’u Rwanda.

Ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi badipolomate, bashima iterambere rya Afurika ubwo Perezida Kagame yari ayoboye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Bashima amavugurura yakozwe ndetse n’amasezerano y’isoko rusange (ACFTA) yashyiriweho umukono i Kigali, rigamije koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mugabane wa Afurika.

Ibiganiro hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’u Burayi bitegurwa harebwa uko amasezerano yasinyijwe I Abidja muri Cote d’Ivoire ndetse n’I Cotonou muri Benin, hagamijwe koroshya ubuhahirane hagati ya Afurika n’ibihugu by’Iburayi.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/02/2019
  • Hashize 5 years