Dr. Nkosazana Dlamini Zuma asanga Afurika itagira amahoro mu gihe abayobozi bakunda ubutegetsi
- 18/07/2016
- Hashize 8 years
Perezida ucyuye igihe wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Dr. Nkosazana Dlamini Zuma asanga Afurika itagira amahoro mu gihe hagikomeje kugaragara ko hari abayobozi bakunda ubutegetsi kurusha uko bakunda abaturage babo.
Ibi yabivugiye i Kigali kuri uyu wa 17 Nyakanga 2016 mu muhango wo gutangiza inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Dr. Nkosazana Dlamini Zuma yagaragaje ko badahwema gusaba ibihugu birimo amakimbirane ko byayahosha, ariko ngo birakomeza bikaba iby’ubusa kandi ngo biterwa ahanini n’abadashira inyota yo gukomeza kuyobora n’abatumvikana mu miyoborere y’igihugu cyabo kandi bikagira ingaruka ku bo bayobora.
Yagize ati “Mu nama twaganiriye ku mahoro n’umutekano ndetse n’uburyo bwo gucecekesha imbunda, tureba urugero rwa Burkina Faso, Centrafrique, MIsiri na Madagascar ubu bari kwiyubaka nyuma y’ibihe banyuze by’imvururu n’intambara.”
Yunzemo ati “Abagabo, abagore n’urubyiruko ndetse n’abakuru bo mu Burundi, Darfur, mu Burasirazuba bwa Kongo, Guinee Bissau, mu kibaya cy’ikiyaga cya Tchad, Libya, Mali, Somalia na Sudani y’Epfo na bo bakeneye ayo mahoro.”
Yanagarutse kandi ku rugero rw’u Rwanda mu kuba rwaravuye mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse rukaba rutanga urugero ku bihugu bitari bike nyamara ari rwo rwashegeshwe bikomeye.
Yagize ati “Nka Afurika Yunze Ubumwe, ntiduhwema gusaba kwirinda imvururu, intambara, jenoside ku bazatura Afurika mu bihe bizaza. Bihuriye noneho no kuba turi mu Rwanda ahabereye ubwicanyi bw’indengakamere mu 1994 bikaduha isomo.”
Yunzemo ati “Twakagombye kubyigiraho tugakora twizeye ko ubwo ingufu z’urukundo kuri bagenzi bacu b’Abanyafurika zizaba ziruta urukundo r’ubutegetsi, ari bwo tuzabona amahoro ku butaka bwacu.”
Nyamara Dr. Dlamini Zuma abona hari icyizere kuko ari Abanyafurika bagaragaza agaciro mu kwivana mu bukene no guhindura ubukungu bw’uyu “mugabane ukize ariko ufite abaturage bakennye”.
Iri jambo ryaganishaga cyane ku bibera mu bihugu nka Sudani y’Epfo aho abaturage bamaze guhitanwa no kutumvikana kwa Perezida wabo n’umwungirije, ni ryo rya nyuma Dr. Dlamini Zuma avuze nka Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kuko kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2016 ari bwo hazatorwa undi uzamusimbura kuri uyu mwanya.
Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW