Dr Ngirente avuga ko Leta itazahwema kuzirikana uruhare rukomeye amashuri nderabarezi agira mu ireme ry’uburezi
- 21/05/2019
- Hashize 6 years
Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Eduard yatangaje ko leta itazahwema kuzirikana uruhare rw’amashuri nderabarezi agira mu kuzamura ireme ry’uburezi.Asobanura ko guverinoma nayo irangajwe imbere n’ubukungu bushingiye kuburezi kandi ko inzizitizi zikirimo zizashakirwa umuti.
Ibi yabivuze kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019 ubwo hizihizwaga yubile y’imyaka 300 Jean Baptiste de la Salle waragijwe ishuri nderabarezi rya de la sale amaze atabarutse.
Jean Baptiste de la salle wibukwa mu myaka 300 apfuye, ni umufaransa wateje imbere uburezi ,Bigirimana Bosco uhagarariye abafreres bamashuri abereye kristu mu Rwanda,avuga ko amashuri ya mbere nderabarezi bayamukesha kandi uruhare rwe rugikomeje gutanga imbuto mu burezi bw’urwanda .
Frere Bigirimana ati”Tumushimira dufite ibyishimo n’ishema kuba yarashinze umuryango w’abafurere b’amashuri abereye kirisitu.
Mu rwanda dufite amashuri yose arangwa n’umwihariko wayo.TTC turimo yabaye imwe mu mashuri yambere nderabarezi kuva mu mwaka wi 1953″.
Nyiricyubahiro musenyeri wa Diyoseze ya Byumba Severiyani Nzakamwita,avuga ko hishimirwa intambwe imaze guterwa,icyakora ngo haracyari inzitizi zakurwaho kubufatanye bwa bose .
“Uburere bufite ireme nibwo dusha ariko tugira za birantega nyinshi.Haba ubucucike bw’abana benshi baba mu ishuri ugasanga kubageraho bitoroshye ariko hari n’abana babyiruka bafite ubugwingire kwiga bikabagora”.
Yagaragaje uburyo aherutse gusura ishuri agasanga harimo abana bazonzwe n’imirire mibi kuburyo barwaye bwacye.
Ati”Hari abo usanga batarya bihagije,ibyo nizo ugasanga ari imbogamizi duhura nazo.Mperurutse gusura ishuri rimwe sinibuka iryo ari ryo ariko nasanzemo abana barwaye bwaki”.
Yavuze ko uburezi bukwiye ireme ari ikintu k’ingenzi asaba buri muntu ko akwiye kubyitangira ntawusigaye nyuma muri urwo rugamba.
Izi nzitizi kimwe n’izindi nizo Minitiri w’intebe Dr Ngirente Eduard avuga ko bazakomeza gukorera ubuvugizi kandi agashima ireme ry’uburezi ritangwa n’ibingo nderabarezi .
Ati”Ireme ry’uburezi ni ikintu dushyize imbere mu gihugu cyacu kugirango abana bacu bige neza.Bahabwe ubumenyi bukwiye babashe kubaka igihugu cyacu.
Urubyiruko rero rurererwa muri aya mashuri ni urubyiruko rw’u Rwanda,ni urubyiruko dutezeho byinshi muguteza imbere ubukungu bw’igihugu cyacu,mu majyambere ari imbere ariko nabo bakiteza imbere ku giti cyabo n’imiryango bazashinga”.
Yakomeje agira ati”Tukaba twizeye ko ku bufatanye bwa Leta na kiliziya gatolika n’andi madini ajya mu burezi n’indi miryango yose,tuzakomeza gushyiraho no gushimangira ireme ry’uburezi mu rwanda kuko dushaka gukora ubukungu bushingiye ku bumenyi kandi ubumenyi buturuka ku burezi,ntabwo rero bwaba tudashyiramo ureme rikwiye”.
Amashuri nderabarezi akaba abarirwa muri 16 mu Rwanda,umuryango wa bafrères b’amashuri abereye kristu bagera ku bihumbi 35 barenga,bakaba bafite amashuri agera ku 1118 ku isi yita kubana n’urubyiruko rurenga miliyoni.Aya amashuri yose arangwa numwihariko wayo.
Harimo ubugeni,ikigo cyakira abana bakuwe mu muhanda bagasubizwa mu miryango no gufashwa kwiga,hakaba hari n’ishuri ryakira abana bincuke kugeza ku cyiciro rusange,ndetse n’iryakira abana bigira ubuntu kubera ubukene bwo mu miryango bakomokamo kandi yose akaba atsindisha neza.
- Ishuri nderabarezi rya de la sale ryigamo abana b’ingeri zose rikaba ryarashinzwe mu mwaka wi 1953
- Dr Ngirente avuga ko ireme rikwiye ari ngombwa kuko ariryo rigeza ku bukungu bushingiye ku bumenyi
Honore ISHIMWE/MUHABURA.RW