Dr Leo Mugesera yakuriwe inzira ku murima na minisiteri y’ubutabera

  • admin
  • 05/10/2015
  • Hashize 9 years

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2015, Urukiko Rukuru rwasubukuye Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Dr MUGESERA Leo kubera ijambo yavugiye ku Kabaya rihamagarira Abahutu kwica Abatutsi ndetse n’ibindi byaha bya Jenocide biregwamo Dr Leo Mugesera.

Nk’uko byari biteganyijwe, kuri uyu wa mbere tariki 05 Ukwakira, Minisiteri y’Ubutabera yitabye mu rubanza rwa Dr Mugesera Leon Ubushinjacyaha bumuregamo ibyaha bya Jenoside, Mugesera n’umwunganizi we bemezaga ko bari mu mishyikirano na Minisiteri y’Ubutabera ku bijyanye no kubagenera ubufasha, dore ko uregwa avuga ko iyi Minisiteri ifite mu nshingano gutanga ubu bufasha ariko ko yabwimanye; gusa nayo (MINIJUST) igasobanura ko abagenewe ubu bufasha ari bo banze gukurikiza ibisabwa ngo babuhabwe.

Intumwa ebyiri za Leta zatumijwe mu rubanza zavuze ko mu mabaruwa bandikiranaga na Minijust bamusobanuriraga ibyo asabwa kuzuza ubundi agahabwa amafaranga na Leta mu buryo bwubahirije amategeko. Aha ariko Uruhande rwa Mugesera rukavuga ko hari ibyo Minijust yirengagiza. Akomeza avuga ko atabona ubutabera kuko abavoka be batatu bari kumuburanira habashije gukora umwe uri mu Rwanda, abandi babuze amafaranga.

Urubanza rwa Dr Leon Mugesera, woherejwe n’ubutabera bwa Canada, ni rumwe mu z’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rumaze igihe kirekire ruburanishwa, kuko ubu rugiye kumara imyakaikabakaba ine.

Kugeza n’ubu rero urubanza rwa Dr Leo Mugesera na MINIJUST rurakomeje imwe mu myanzuro yarwo turakomeza kujya tuyibagezaho tubifashijwemo n’umunyamakuru wa Muhabura.rw witabiriye uru rubanza .

www.muhabura.rw

  • admin
  • 05/10/2015
  • Hashize 9 years