Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko abarokotse Jenoside barenga ibihumbi icyenda bakuweho imyanya ndagabitsina

  • admin
  • 13/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside(CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko abarokotse Jenoside barenga ibihumbi icyenda bakuweho imyanya ndagabitsina.

?Ibi yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Bugesera.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Nyamata, Akagari ka Kayumba, kuri iki Cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018.

Dr Bizimana yabitangaje mu kiganiro cyari kigamije kuvuga imibare y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, abayirokotse, abagore bakoze Jenoside n’izindi ngaruka byateje.

Avuga ko ibarura ry’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) ryo muri 2007, rigaragaza ko abacitse ku icumu rya Jenoside yabakorewe Abatutsi ari 309,368.

Muri bo 58% by’abarokotse iyo Jenoside bakaba ari igitsina gore, bitewe n’uko bo baticwaga ahubwo basambanywaga ku gahato gusa ubundi bakabareka.

Yagize ati “Mu barokotse Jenoside hari abaciwe imyanya ndagabitsina bagera kuri 3% (barenga 9,000 bakuwe mu ijanisha).

“Rwose hari abana b’abahungu ubu baciwe ibitsinda ukabona bagenda ariko nta byo bagira”.

Avuga ko aba Banyarwanda bahemukirwaga n’abicanyi muri Jenoside kuko babangirizaga imyanya ndangagitsina, aho byaje kuba ngombwa ko abaganga babaga bakayikuraho nyuma yaho.

Yakomeje asobanura ko mu zindi ngaruka zabayeho ngo hagaragaye abagore 6,321 bandujwe ubwandu bwa SIDA, impfubyi za Jenoside zigera kuri 21%, abapfakazi 10.3%, n’abamugaye 7%.


Senateri Bizimana (hagati) yifatanyije n’Abanyabugesera kwibuka

Ibarura ryakozwe mu 2012 rikaza gushyirwa ahagaragara muri 2014, rivuga ko Abatutsi bishwe muri Jenoside bamenyekanye amazina bagera kuri 1,074,057.

Muri bo 53.8% bari abana bafite hagati yo munsi y’umwaka umwe na 24.

Mu bagore n’abakobwa bashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo Agathe Kanziga wari umugore wa Perezida Habyarimana, ngo yashinze agaco k’abicanyi bitwaga Escadron de la mort.

Dr Bizimana ati “Undi tugomba kwamagana uyu munsi ni Pauline Nyiramasuhuko wari Ministiri w’Abagore muri Guverinoma ya Kambanda na Bagosora yiyise iy’abatabazi”.

Avuga ko Nyiramasuhuko ari we mugore wa mbere wahamijwe icyaha cya Jenoside mu mateka y’isi kugeza ubu, akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka 47 n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Abarokokeye Jenoside ku musozi wa Kayumba mu Bugesera wibukiweho kuri iki cyumweru, buvuga ko ari ho habarizwa imiryango yazimiye myishi mu gihugu hose.

Umuyobozi w’ Umuryango w’Abadahigwa utegura ibikorwa byo kwibuka ku musozi wa Kayumba, Dukuzumuremyi Eugene avuga ko mu Batutsi ibihumbi icyenda bari batuye kuri uwo musozi, hasigaye abateranga 70.

Chief editor

  • admin
  • 13/05/2018
  • Hashize 6 years