Dr Frank Habineza agiye kugeza ikirego kuri Polisi nyuma y’uko yiswe Ingagi

  • admin
  • 06/07/2017
  • Hashize 7 years

Impaka ndende zikomeje guteza impagaragara hagati ya Dr Frank Habineza, umuyobozi w’ishyaka riharanira Demukarasi n’ibidukikije ndetse akaba ari nawe urihagarariye nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu matora ateganijwe mu ntangiro z’ukwezi gutaha kwa Kanama 2017. Uyu mugabo ahanganye bikomeye n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wamwibasiye akamubwira ko akwiye kujya kuba Perezida w’ingagi atabereye kuyobora abantu

Uyu muntu ukoresha izina rya Chantal Rauch ku rukuta rwe rwa Facebook icyo gihe yari yagize ati “Ngewe rwose namufata akaba President ya za Gorilla zacu zo muri Park. Erega nazo zikeneye nkuriya” Ibi bikaba byahise bigarukwaho na bamwe mu bakurikiranye ubu butumwa ndetse biza kugera n’ubwo nyir’ubwite(Dr Frank Habineza) aza kugira icyo asubiza uyu muntu wari umaze gushyira ubu butumwa kuri uru rukuta rwe.

Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka rya Green Party, Abinyujije ku nkuta nkoranyambaga zitandukanye akoresha uyu mugabo uri mu bahatanira kuzayobora u Rwanda mu myaka iri imbere yagize ati “Turasaba Leta yu Rwanda kureba ubu butumwa bwamacakubiri bwatanzwe n’uwitwa Chantal Rauch, ngo ko nkwiriye kuba Perezida w’Ingagi , kandi ko nazo zicyeneye Perezida”

Dr Frank Habineza kandi yakomeje avuga ko aya ari amacakubiri abangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda nk’uko yabigaragaje ku rukuta rwe rwa Facebook na Twitter ahita anasaba Leta y’u Rwanda kureba uburyo yakemura icyo kibazo cy’uyu muntu wamwibasiye bigeze aho ku mugira Perezida w’inyamanswa ndetse kuri ubu akaba yemeza ko yamaze kugeza ikirego kuri polisi y’igihugu.



Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 06/07/2017
  • Hashize 7 years