Dr Donald Kaberuka yahawe inshingano zo kuyobora ikigega cya Global Fund

  • admin
  • 03/05/2019
  • Hashize 5 years

Ikigega Mpuzamahanga kigenewe kurwanya Sida, Igituntu na Malaria,cyatangaje ko Inama y’Ubutegetsi yacyo yatoranyije Dr Donald Kaberuka nk’umuyobozi wayo aho yungirijwe na Roslyn Morauta.

Byatangajwe n’iki kigega kuri uyu wa Gatanu, aho iyi nararibonye Dr. Kaberuka wahawe izi nshingano afite urwego ruhanitse mu buyobozi kuko yabaye umuyobozi ahantu hatandukanye haba kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda kuva 1997 kugeza 2005, yanabaye kandi na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) hagati y’umwaka wa 2005 na 2015.

Ubwo yemeraga izi nshingano,Dr Kaberuka, mu ijambo rye yavuze ko Global Fund ari ubufatanye budasanzwe bwatanze impinduka mu mibereho y’ikiremwamuntu mu myaka isaga 20 ishize.

Yakomeje ati “Ubu ni cyo gihe cyo guhangana n’imbogamizi zigenda zivuka no gusigasira ibyagezweho. Nizeye gukorana n’inama y’ubutegetsi hamwe n’abakozi hagamijwe kugera ku yindi ntera. Gushyira iherezo kuri ibyo byorezo bitatu ni urugamba rudutegereje kandi Global Fund yerekanye ko bishoboka.

Dr. Kaberuka na Lady Roslyn batoranyijwe n’inama y’ubutegetsi nyuma y’amezi atandatu hashakishwa abantu b’inararibonye bashingwa kuyobora iki kigega.

Gutoranya aba bayobozi byagizwemo uruhare n’akanama kashinzwe uyu murimo ku bufatanye n’inama y’ubutegetsi, bemeranya ku mazina ya Dr Kaberuka na Roslyn ku wa 2 Gicurasi 2019.

Biteganyijwe ko manda yabo y’imyaka ibiri izatangira ku wa 16 Gicurasi 2019 ubwo hazaba hasozwa inama y’Inama y’Ubutegetsi ya 41. Bazasimbura Aida Kurtovic na John Simon bari muri izo nshingano nk’umuyobozi n’umuyobozi wungirije guhera mu 2017.

Magingo aya Dr Kaberuka ni umwe mu bagishwanama b’ibigo bikomeye nka Rockefeller Foundation, Mo Ibrahim Foundation na Center for Global Development.

Mu byo Dr Kaberuka yitezweho gufasha iki kigega, harimo ko mu 2019 Global Fund yifuza gukusanya nibura miliyari $14 zizifashishwa mu gutabara ubuzima bw’abaturage miliyoni 16, hagamijwe kugabanya umubare w’abahitanwa n’indwara ya Sida, Igituntu na Malaria nibura ho kimwe cya kabiri no kubaka inzego z’ubuvuzi zihamye kugera mu 2023.

Biteganyijwe ko u Bufaransa aribwo buzakira inama yo gukusanya ubu bushobozi, izabera mu mujyi wa Lyon ku wa 10 Ukwakira 2019.

Kuva mu 2003 Global Fund ni umuterankunga wa Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima birimo ibyo kurwanya SIDA, Malariya n’Igituntu ndetse no mu burezi aho yafashaga bamwe mu bana kubarihirira amafaranga y’ishuri.

Mu 2015, Ikigega Global Fund cyagabanyije inkunga cyahaga bimwe mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika kuko ngo cyasubiyemo uburyo bw’imitangire yazo.Global Fund ikorera mu bihugu 100 byo ku Isi..

Ku Rwanda, Global Fund yafashe icyemezo cyo kugabanya amafaranga yatangaga mu kurwanya icyorezo cya Sida ho 42%, imwe mu mpamvu ikaba ari uko mu myaka icumi Sida yagabanutse ikagera kuri 3% kandi hakaba nta bimenyetso byo kwiyongera bihari.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/05/2019
  • Hashize 5 years