Dr Bizimana yatangaje aho imyiteguro yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igeze

  • admin
  • 19/03/2018
  • Hashize 6 years

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko imyiteguro yo kwibuka nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ku irimbanyije ndetse bimwe mu bikorwa biteganyijwe byamaze gukorwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yatangaje ko imyiteguro yatangiye kare, aho ibiganiro bizifashishwa mu gihe cyo kwibuka byamaze koherezwa turere twose ndetse n’inzego zitandukanye zaba iza Leta n’izigenga.

Dr Bizimana yavuze ko mu gihe cyo kwibuka hazatangwa ibiganiro bitatu, aho ko uturere twose twakoze urutonde rw’abantu bafite ubushobozi bwo gutanga ibiganiro CNLG ikaba yarohereje abakozi bayo kugira ngo batangire kubahugura.

Dr Bizimana avuga ko ku birebana n’ibigo na za minisiteri ndetse n’abikorera, na bo ngo CNLG yakoranye inama na bo kugira ngo barebe uburyo ibiganiro byazatangwa mu gihe cyo kwibuka.

Ku bijyanye no kwibuka mu mahanga, Dr Bizimana avuga ko bakoranye na za Ambasade z’u Rwanda, aho ngo na bo babagejejeho ibiganiro bazifashisha ndetse n’izindi mfashanyigisho zirimo za filimi kuri Jenoside, aho ngo mu mahanga bakenera za filimi kurusha amagambo kuko ituma bungurana ibitekerezo.

Dr Bizimana avuga ko kuva kwibuka bigiye ku rwego rw’umudugudu abaturage bibonamo ko ari igikorwa cy’Abanyarwanda bose.

Ati “Mbere iyo byabaga ku rwego rw’igihugu gusa, bitaragera ku mudugudu hari abantu bumvaga ko kwibuka ari igikorwa cya bamwe ndetse bamwe ntibashobore no kugera aho byabereye.”

Ati “Ntitwatinya no kuvuga ko hari n’ababihungaga nkana, bakanga kujya kwibuka kubera impamvu zitandukanye, kubera kurwanya icyo gikorwa, kubera kutakemera ariko iyo bibaye hafi yabo kwanga kubyitabira birarushya.”

Anavuga ko hari aho wasangaga ibikorwa byo kwibuka bibera kure bigatuma abaturage batabyitabira uko bikwiye.

Yagize ati “Tuvuge ko wenda kwibuka babikoreye ku rwego rw’akarere, akarere ni kanini kugira ngo abaturage bose bazahaguruke bagere ku karere urumva ko ari ibintu bigoye; ariko iyo bibereye mu midugudu kuhagera biraborohera. Icya kabiri ni uko bituma abaturage baganira ku bibazo bafite aho ngaho mu mudugudu wabo bijyanye n’amateka ya Jenoside, kandi bakanafata n’ingamba zihuye n’imiterere y’icyo kibazo aho bari.

Dr Bizimana avuga ko mbere y’uko amabwiriza yo kwibuka ajyaho habanje kubaho ibiganiro n’inzego zitandukanye zigira uruhere mu bikorwa byo kwibuka, zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iya Siporo n’Umuco, imiryango y’abacitse ku icumu n’abandi.

Avuga ko uko ibikorwa byo kwibuka babagaho hari ibibazo byabonekaga muri za raporo zaturukaga mu turere, aho wasanga ko bikwiye ko hajyaho amabwiriza agenga umuhango wo kwibuka, ku buryo bigomba gukorwa kimwe mu gihugu hose.

Aya mabwiriza yasohotse tariki ya 25 Mutarama yibutsa ko iminsi icyumweru cy’icyunamo kimara ari ukuva tariki 7 Mata kugeza tariki 13 Mata.

Kuri iyi ngingo Dr Bizimana yagize ati “Icyajyaga kigaragara ni uko akenshi mu midugugudu imwe n’imwe ku itariki 13 umunsi wo gusoza icyumweru cy’icyunamo batamenyaga ko bagomba kujyayo, bakumva ko kwibuka bisorezwa ku i Rebero ahaba hibukwa abanapolitiki bishwe muri Jenoside.

Ngo bamaze kubona icyo kibazo, mu mabwiriza bashyizemo ko icyunamo gisozwa tariki 13 abantu bakajya mu mudugudu wabo mu gitondo, bagakora n’isesengura rigaragaza uko icyunamo cyagenze, ibibazo byagaragaye, ibikorwa byahakorewe n’ingamba zafatwa mu minsi ijana ikurikira.

Uyu muyobozi avuga ko mu isesengura bakoze, basanze ko ahantu hatandukanye hari abakoraga umuhango wo kwibuka uko babyumva.

Atanga urugero rw’aho wasangaga umuhango wo kwibuka utwara amasaha menshi bikaba byateza umunaniro ukabije abawitabiriye.

Ati “Dusanga hari aho kwibuka byatwaraga amasaha umunani, ahandi ugasanga bigeze nk’aho bitwaye umunsi wose. Mu mabwiriza dutanga inama ko igikorwa cyo kwibuka nibura cyagenerwa amasaha atatu, ashobora kurenga gato ariko hakagira nibura urugero abantu baheraho bumva ko ari ko bimeze.”

Uyu muyobozi yanavuze kuri za misa n’amatorero byafataga umwanya munini mu mihango yo kwibuka, aho yasobanuye impamvu babivanyeho.

Ati “Iyo ufashe idini rimwe kandi Itegeko Nshinga amadini rivuga ko areshya, iyo ufashe rimwe ukaba ari ryo wibandaho mu gikorwa cya leta haba harimo mu by’ukuri kwica amategeko. Ni yo mpamvu twatanze umurongo ko igikorwa cyo kwibuka hajya habamo isengesho, hagasenga umuntu umwe mu bemera Imana mu izina ry’abantu bose noneho ahasigaye kwibuka bigakomeza.”

Mu mihango yo kwibuka kandi ngo hari aho wasanga ubuhamya buhabwa umwanya muto kandi haba hibukwa Jenoside n’amateka yayo.

Kuri ubu buzajya bugenerwa igihe kitari munsi y’isaha kugira ngo hashobore gutangwa ubuhamya bwumvikana bityo binafashe gusigasira ya mateka n’ibimenyetso byayo

Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 19/03/2018
  • Hashize 6 years