Dr Alvera Mukabaramba yitabiriye umuganda wo gutangiza Icyumweru cyahariwe abafite ubumuga

  • admin
  • 29/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Mbere y’uko kuwa 3 Ukuboza,2016 hizihizwa umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga, kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo,2016 mu gihugu habaye igikorwa cy’umuganda wo gutangiza ku mugaragaro Icyumweru yahariwe abantu bafite ubumuga wabereye ahagenewe kubakwa inyubako y’Umuryango wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe’’Izere Mubyeyi’’

Ni umuganda warabereye mu Murenge wa Kanombe aho witabiriwe n’abayobozi batanduknaye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Alvera Mukabaramba wari umushyitsi mukuru.

Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga(NCPD) niyo yateguye iki gikorwa, cyahuje Umuryango w’Abanyamakuru bakora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga n’abanyantege nke(ROJAPED-Solidarity) n’indi miryango itandukanye yita ku bafite ubumuga.

Bimwe mu bikorwa byakozwe muri uyu muganda, ni imirimo yo gusiza ahazashyirwa ubusitani buzaba bukikije inyubako, gutera ibiti birimo n’iby’imbuto ziribwa ndetse hatangwa ubutumwa aho abayobozi bose bagiye bafata umwanya w’ijambo bashimangira ko abafite ubumuga bafite uburenganzira nk’ubwabandi bantu bose bakangurira buri wese kubigiramo uruhare muguhindura imyumvire ya benshi.

Lomalis Niyomugabo, umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD) mu ijambo rye yashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare rwayo na gahunda ihamye mu gushyigikira no guteza imbere gahunda z’abafite ubumuga ndetse asaba buri muntu wese kugira uruhare mu gukemura ibibazo bicyugarije abafite ubumuga harimo no guhezwa kugirango bicike burundu.

Mu bandi bayobozi bakuru hari Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Dr.Alvera Mukabaramba wanifatanyije n’abaturage gukora umuganda akaba mu butumwa bwe yaribukije abanyarwanda ko abantu bafite ubumuga ari abantu nk’abandi bose ndetse ko buri wese agomba kubigira ibye ndetse no kubikangurira abandi.

Uyu munsi ukaba waremejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1992, mu Rwanda ukaba waratangiye kwizihizwa kuva mu 1997,ndetse Impamvu yo kuwizihiza ikaba mu rwego rwo kumvikanisha ibibazo abantu bafite ubumuga bahura nabyo no gushaka uko byakemuka. Aho yu muwaka mu Rwanda ku rwego rw’igihugu, uyu munsi uzizihirizwa mu Karere ka Rwamagana aho uzaba ufite insanganyamatsiko igira iti’’ “Achieving 17 goals for the future we want”, “ Kugera ku ntego 17 z’iterambere rirambye, hatezwa imbere umurimo kuri bose”

Amwe mu mafoto yaranze uyo munsi




Ubwitabire muri uyuyu muganda bwari ku rwego rushimishije kandi bitanga umusaruro



Dr.Alvera Mukabaramba yifatanyije n’abandi muri uwo muganda

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/11/2016
  • Hashize 7 years