Dore zimwe mu ngaruka z’Itabi k’ubuzima ! Isomere Ibyo Rikora

  • admin
  • 15/12/2016
  • Hashize 7 years
Image

Itabi ni kimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa n’umubare w’abantu benshi ku isi, inganda zirenga ibihumbi n’ibihumbagazi zikora nibura amacigarete arenga Triyari 6 buri mwaka. Amasigarete arenga 1000 ku muntu umwe ku isi.

Uko bwira n’uko bucyeye uyu mubare ukomeza kwiyongera ndetse ari nako bikomeza guteza ibibazo harimo n’urupfu.

Ngo igihe inyoye itabi, ndetse n’abo muri kumwe bose mwakira Arsenic, benzene, cadmium, hydrogen cyanide, lead, mercury ndetse na phenol ibyo byose biba ingaruka zirenga 4000 harimo ubwoko 44 bw’uburozi, ndetse 43 bw’uburozi butera kanseri. Izi ni zimwe mu mpamvu zituma abantu bagomba kureka itabi.

Icyigo cy’ubwishingizi cyakira amafaranga y’abanywa itabi arenga inshuro ebyiri z’abantu batarinywa. zimwe muri kampani zifite imigabane mu bigo by’ubwishingizi, zishimira inyungu ziva muri icuruzwa ry’itabi, ndetse ari nako zitanga imisoro myinshi cyane. ibigo bishinzwe ubuzima bitanga akayabo k’amadorare ku bantu bangijwe n’itabi, umutungu w’abantu batari bake umarwa n’itabi.

Ingaruka mbi z’itabi:

Itabi ritera impfu nyinshi kurusha ibindi bintu, ndetse n’intambara zabaye mu myaka 100 ishize, harimo n’intambara y’Isi ya mbere. Abarenga miliyoni eshatu bapfa buri mwaka bishwe n’ingaruka zo kunywa itabi.

Ubushakashatsi bwakonzwe muri uyu mwaka n’ikigo gishinzwe ubuzima WHO cyagaragaje ko abantu baretse kunywa itabi kanseri nibura yagabanuka ku kigero cya 40%.Ndetse ngo urubyiruko nirukomeza kunywa itabi mu myaka ijana iri imbere nta muntu uzongera kurenza imyaka 70 atarwaye kanseri.

Yanditswe na Ukurikiyimfura Leonce/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/12/2016
  • Hashize 7 years