Dore zimwe mu mpamvu zituma abagore baca inyuma abagabo babo

  • admin
  • 12/03/2020
  • Hashize 4 years

Zimwe mu ngo z’abashakanye, havugwa ingeso yo gucana inyuma. Abagore batanga impamvu zabo n’abagore bagatanga ikibibatera.

Nubwo hari ababihakana kandi babikora, hari abagore biyemerera ko baca inyuma abagabo babo, bakavuga icyabibateye. Dore zimwe muri zo twumvanye bamwe.

Inshuti mbi

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “ihene mbi ntawe uyizirikaho iye”. Iyo umugore afite inshuti z’abagore bafite ingeso yo guca inyuma abagabo babo, buhoro buhoro bamuha amasomo akageraho akumva ko ari ishema yatanzwe nawe akabikora.

Kudateteshwa

Kimwe mu bintu abagore bakunda ku bagabo babo harimo no guteteshwa.

Ibi iyo bitabaye rero, usanga mu gihe umugore abonye undi mugabo umutetesha ku ruhande, ahita amutwara umutima.

Kutanyurwa mu mibonano mpuzabitsina

Bamwe mu bagore bavuga ko abagabo babo batabashimisha mu gikorwa cy’imibonano, bityo bakajya gushaka ababarusha gukora imibonano mpuzabitsina neza kubarusha.

Ingeso

Hari bamwe mu bagore baca inyuma abagabo babo kubera ingeso basanganywe, kunyurwa n’umugabo umwe bikabananira.

Gukunda iraha

Hari abagore bakunda ibigezweho, iyo abanye n’umugabo udafite ubushobozi bwo kubimuha, ashaka ahandi yabikura mu buryo ubwo aribwo bwose, byaba na ngombwa agatanga n’igitsina .

Ikindi ngo hari abagabo bamwe basohokana n’abagore babo, ngo babajyane kubyina, koga n’ahandi hantu hatandukanye, mu gihe abagore baba baramenyereye kuhajya batarashakwa. Ibi bikaba bikorwa cyane n’abagore batuye mu mujyi, ahari uruhurirane rw’ibirangaza.

Kuterekwa urukundo

Bamwe mu bagabo bahahira urugo, bagakora ibintu bitandukanye bijyanye n’iterambere ry’urugo ariko bakibagirwa gutetesha abagore babo.

Iyo abagore badateteshwa babonye abasore cyangwa abandi bagabo bazi kwita ku bagore [Abenshi bakunze kwita affection] kaba kabaye.

Umugore ngo aba akeneye ko umugabo we amubwira ko yaberewe, yatetse neza, yasokoje neza, ari mwiza n’ibindi nk’ibyo.

Hari imwe mu mpamvu zishobora gutuma umugore wawe aguca inyuma ubonyemo ukaba utabyitagaho, watangira kuzitaho.

Salongo Richard |MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/03/2020
  • Hashize 4 years