Dore urutonde rw’abagabo biyita ibihangange ku isi bigereranya na Yesu [Amafoto]

  • admin
  • 02/04/2018
  • Hashize 6 years

Ubuzima abantu babayeho usanga intumwa n’abahanuzi ba kera barabigizeho iyerekwa ndetse bakanabihanurira ab’igihe kizaza babinyujije mu byanditswe byera ngo babe maso batazatungurwa no kugaruka k’Umwami Yesu Kirisitu.

Mu rwandiko Intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo amuhugurira kwitanga amaramaje yavuye imuzi bimwe mu bimenyetso bizagaragaza ko iminsi y’imperuka yegereje amubwira ko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, aho abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, … bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako ndetse anamusaba kugendera kure abameze batyo (2 Timoteyo 3:1-5).

Nta gishya munsi y’ijuru kuko byinshi byaravuzwe ndetse biranaboneka. Mu 2014, umunyamakuru akaba n’inzobere mu gufotora, ukomoka muri Norvège, Jonas Bendiksen, yatangiye kwegeranya amafoto atandukanye, agaragaza abagabo bivugira ko ari ba Mesiya uvugwa muri Bibiliya kandi bakigereranya na Yesu.

Bamwe muri bo bafite abayoboke uruhuri, abandi bakagira intumwa zibarirwa ku ntoki z’ikiganza kimwe.

Bitandukanye n’ibivugwa mu nkuru, cyangwa ibyagiye byandikwa mu mpapuro, aba bahanuzi Bendiksen yagaragaje ko bo ubwabo bagiye babitangaza ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook ndetse bakabigaragaza mu mashusho kuri YouTube.

The Telegraph dukesha iyi nkuru igaragaza ko buri wese yizera ko ari we watoranijwe kugira ngo azacungure Isi.

Dore urutonde rw’aba bagabo n’uburyo bagenda bigaragaza imbere y’abayoboke babo:

5. INRI Cristo





Inri Cristo yavukiye muri Leta ya Santa Catarina muri Brazil, ku ya 22 Werurwe 1948. Ni umwarimu uhora avuga ko ari Yesu, akaba yaramenyekanye cyane kubera kugaragara mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Brazil n’ahandi.

Inri yagiye agaragara mu biganiro mpaka bivuga ku iyobokamana ari kumwe n’impuguke mu by’iyobokamana nka Padiri Oscar González Quevedo.

INRI akunze kuba agaragiwe n’abantu ku mbuga ye kandi yicaye ku ntebe ikoze nk’igare. INRI ubundi ni impine y’amagambo Ponsiyo Pirato yanditse ku mutwe w’umusaraba Yesu yari abambyeho, bikaba bisobanura ngo ‘Yesu Kirisitu, Umwami w’Abayuda’

INRI Cristo yagaragaye muri Brazil mu 2014. Iki gihe, yari atwaye igare ku muharuro we muri Brazilia, ahazwi nka Yerusalemu nshya (The New Jerusalem)

INRI Cristo kandi akunda kubwiriza abayoboke be, ahagaze hejuru y’inzu y’umuzamu. Abamukurikiye ari bo ntumwa ze, babaho mu buzima busa n’aho bwihariye kandi bwitarura abandi mu cyaro, bahinga imyaka yabo, kandi bakagendera kuri gahunda n’intego bya INRI.

4. Yesu wa Kitwe

JPEG - 591.9 kb
Yesu wa Kitwe atembera mu isoko aho yabwirizaga abantu ko ari we Mesiya waje gucungura abantu ibyaha byabo
JPEG - 115.9 kb
Yesu wa Kitwe iwe mu rugo
JPEG - 89.5 kb
Yesu wa Kitwe yicaye mu modoka ye yo mu bwoko bwa Toyota Corolla mu 2015

Kitwe ni umujyi wa kabiri muri Zambia haba mu bunini no kugira abaturage benshi. Tumfweko wiyise Yesu wa Kitwe yagendaga mu isoko abwiriza kandi atanga ubutumwa bw’amaza ye nk’umucunguzi, muri Zambia mu 2015.

Abihuje n’uko Yesu wo muri Bibiliya yari umubaji, Tumfweko wiyise Yesu wa Kitwe abaho mu buzima bwo gutwara abantu.

3. Vissarion

JPEG - 653.4 kb
Vissarion abwiriza abayoboke be ku ya 14 Mutarama 2015, umunsi bafata nk’uw’ivuka rya Yesu
JPEG - 91.5 kb
Vissarion n’abigishwa be mu rugendo rutagatifu mu Burusiya
JPEG - 161.1 kb
Vissarion asangira n’abigishwa be
JPEG - 75.1 kb
Vissarion yiyita ’Christ of Siberia’

Sergey Anatolyevitch Torop yavutse tariki ya 14 Mutarama 1941, mu gace ka Krasnodar mu Burusiya. Abayoboke be bamwita Vissarion bisobanura “uwazanye ubuzima bushya.”

Ni we washinze kandi akanayobora urusengero rwitwa “Church of the Last Testament”, rukaba rufite icyicaro muri Siberiya.

Afite abayoboke bitwa “Vissarionites” bagera ku bihumbi bine mu gace uru rusengero ruherereyemo, na ho ku Isi yose afite abagera ku bihumbi 10.

Vissarion, Kirisitu wa Siberiya, yahoze ari umupolisi wo mu muhanda mu myaka ya 1980. Yatangaje ko ari Yesu Kirisitu, mu gihe cy’isenyuka rya Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Kuva icyo gihe, yegeranije abantu babarirwa hagati y’ibihumbi bitanu n’icumi, ari na bo bahise baba intumwa ze muri Siberiya.

Abayoboke be batuye mu bice by’icyaro kure y’inyubako zabo bari basanzwe babamo, kandi ubuzima babamo butandukanye n’ubwo babagamo mbere.

Umunsi mukuru ubanzirizwa n’urugendo rumara amasaha 24, rwahujwe n’itariki y’amavuko ya Vissarion iba ku wa 14 Mutarama. Iyi tariki kandi ifatwa nka Noheri ku bayoboke be.

2. Moses Hlongwane

JPEG - 103.9 kb
Moses Hlongwane yiyita ’King of Kings’ and ’Lord of Lords Jesus’
JPEG - 120.7 kb
Abigishwa ba Moses Hlongwane, Umunya-Afurika y’Epfo wigereranya na Yesu

Moses Hlongwane wo muri Afurika y’Epfo, na we yigereranye nka Yesu w’i Nazareti wishwe akabambwa nyuma y’iminsi itatu akazuka. Aha yari ari gutanga icyigisho mu bukwe bwe na Angel, umwe mu ntumwa ze. Hari mu 2016, muri Afurika y’Epfo.

Moses yavuze ko Imana yamugize Mesiya mu nzozi yagize mu 1992. Icyo gihe yacuruzaga imitako. Uyu mugabo ufite intumwa zirenga 40 kuva muri uwo mwaka yahise atangira kubwiriza i Johannesburg no mu yindi mijyi yo mu karere.

Uyu mugabo yavuze ko umunsi w’ubukwe bwe, wabaye intangiriro y’iherezo ry’iminsi. Yigeze kuvuga ko atazapfa kuko ari isezerano Imana yamuhaye. Ibi yabitangaje muri Kamena 2013.

1.David Shayler

JPEG - 68.7 kb
David Shayler areba ubwirakabiri mu 2015
JPEG - 744.2 kb
David Shayler wavukiye mu Bwongereza, aha yatangaga inyigisho ku bo yita abigishwa be

David Shayler yavukiye mu Bwongereza tariki ya 24 Ukuboza 1965. Inyigisho atanga abwiriza abantu akomeza kugaragaza ko ari we Mesiya ugarutse gucungura abantu.

Uyu mugabo yari ari kureba ubwirakabiri mu 2015, ahagaze ku musozi yigeze gutangiraho ubutumwa mu 2008 ubwo yari mu Bwongereza.

Salongo Richard

  • admin
  • 02/04/2018
  • Hashize 6 years