Dore uko irushanwa rya 1/16 ry’igikombe cy’amahoro riteye kuri uyu wa 19 Mata

  • admin
  • 19/04/2017
  • Hashize 7 years

Ku munsi w’ejo tariki ya 18 Mata 2017, nibwo mu Rwanda hatangijwe irushanwa ry’igikombe cy’amahoro icyiciro cya mbere, mu mikino itandukanye yabereye ku bibuga birimo icy’I Kigali, ku Ruyenzi ndetse na Musanze.

Ku munsi wa mbere w’irushanwa hakaba harabaye imikino 4 gusa mu gihe kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 hateganyijwe imikino igera kuri 12.

Dore uko iyi amakipe ari buhure n’ibibuga ari buhurireho

Rugende vs Rayon Sports (Stade de Kigali, 15:30)

Heroes Fc vs AS Kigali (Kicukiro, 15:30)

Etoile de l’est vs SC Kiyovu (Ngoma, 15:30)

Akagera Fc vs Amagaju Fc (Rwinkwavu, 15:30)

Vision JN vs AS Muhanga (Rubavu, 15:30)

Miroplast Fc vs Gicumbi Fc (Stade Mironko, 15:30)

United Stars Fc vs Police Fc (Kabagari, 15:30)

Hope Fc vs Bugesera Fc (Rutsiro, 15:30)

Aspor Fc vs La Jeunesse Fc (Kicukiro, 13:00)

Kirehe Fc vs Etincelles Fc (Kirehe, 15:30)

Intare Fc vs Mukura VS (Kamena, 15:30)

Rwamagana City Fc vs Sunrise Fc (Rwamagana, 15:30)

Ku munsi w’ejo tariki ya 19, habaye imikino 5 nayo amakipe akaba yarakuratsindanye ku buryo bukurikira

Esperance SK 1-4 Espoir Fc

Vision Fc 0-3 APR Fc

Pepiniere Fc 0-1 Marines Fc

Musanze Fc 3-0 Isonga Fc.

Sitade ya Mumena i Nyamirambo yakiriye imikino 2 itandukanye, aho ikipeya Esperance SK yakiriye Espoir Fc ku isaha ya saa tatu, umukino wa 2ugahuza Vision Fc na APR Fc.

Imikino yo kwishyura izaba ku itariki ya 25 na 26uku kwezi, aho hazanabonekamo izizakina muri 1/8 cy’irushanwa, mu gihe 1/8 kizakinwa mu kwa Gatanu no mukwa Gatandatu.

Biteganyijwe ko ½ cy’iri rushanwa kizaba mu kwezi kwa Gatandatu mu gihe finali izaba mu kwezi kwa Karindwi ku itariki ya 4.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 19/04/2017
  • Hashize 7 years