Dore uko Abantu batandukanye bibwa amafaranga mu butekamutwe bwo kuri telefoni zigendanwa

  • admin
  • 21/07/2018
  • Hashize 6 years

Kuri ubu telefoni zigendanwa ni nka konti zo muri banki aho bamwe bazibitsaho amafaranga yabo yose, none ababatekamutwe bari kugerageza kuzinjiramo bakoresheje ubujura bwisunze ikoranabuhanga kugira ngo bibe ayo mafaranga.

Urugero nko muri Kenya,igihugu cya mbere ku isi hari umubare munini w’abantu benshi bahererekanya amafaranga kuri telefoni zigendanwa,umugabo umwe witwa Sammy Wanaina yakiriye ubutumwa kuri telefoni ye igendanwa ku cyumweru, bumusaba gutanga umubare we w’ibanga kugira ngo inimero ye ya telefoni akomeze kuyikoresha idahindutse.

Yagize urujijo, cyane ko atari yigeze asaba guhindurirwa nimero ye ya telefoni. Mbere yaho gato, yari yahagaritse uwamuhamagaraga atarangije kumuvugisha.

Ubu ni bwo yari amaze kubona ko uwo muntu wamuhamagaraga yigize ushinzwe kwita ku bakiriya mu kigo cy’itumanaho, mu by’ukuri yari umutekamutwe ugamije kumwiba amafaranga.

Wanaina yabwiye BBC ducyesha iyi nkuru ko yahamagawe n’umuntu igihe kigufi ariko ngo nta makuru yigeze amutangariza na macye.

Yagize ati “Yampamagaye igihe kigufi cyane hanyuma sinagira amakuru na macye mubwira y’umwirondoro wanjye.”

Ako kanya Wanaina yahise ahamagara muri kompanyi y’itumanaho abereye umufatabuguzi, kugira ngo atange amakuru yuko hari abari kugerageza gukora ubutekamutwe kuri nimero ye ya telefoni igendanwa.

Bwana Wanaina nta makuru ajyanye n’umwirondoro we yatanze ndetse agahita anahamagara mu kigo cy’itunamaho cya Safaricom, ntibyongeye kumushobokera ako kanya gukoresha nimero ye ya telefoni igendanwa.

Byongeye kumushobokera kuyikoresha hashize iminsi itatu.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yavuze ko ibyo bintu byamuteye ubwoba.

Wanaina avuga ko ikigo cy’itumanaho akorana nacyo cyamuhamagaye nyuma yo kucyigezaho ikibazo cye, kikamuha ikarita Sim yindi nshya mu buryo bwo kwirinda.

Ariko nticyamubwira impamvu yari yananiwe gukoresha inimero ye ya telefoni.

Mu butumwa bwanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ubuyobozi bw’ikigo kimwe cy’itumanaho bwavuze ko bushishikajwe no kurinda amakuru ajyanye n’abakiriliya bacyo, ndetse bumusezeranya ko buzakomeza gukurikirana ikibazo cye.

Nibwe ibihumbi 18 by’amadolari y’Amerika’

Inkuru ye yatumye abandi nabo batangira kuvuga ibyababayeho – benshi muri bo nabo bitewe n’ubutekamutwe bakorewe.

Umunyapolitiki Stanley Wanjiku na we wo muri Kenya yahishuye ko yaguye mu mutego w’abatekamutwe, akibwa ibihumbi 18 by’amadolari y’Amerika.

Yabwiye ikinyamakuru the Daily Nation ko yatangiye kugira ibibazo ubwo yakiraga ubutumwa bumubwira ko atagishoboye gukoresha uburyo bwo guhererekanya amafaranga kuri telefoni igendanwa keretse amaze guhamagara kuri nimero yari yohererejwe. Nuko abigenza uko, arayihamagara.

Nyuma yaho yamenye ko umubare we w’ibanga wahinduwe, agahabwa uwundi. Ntabwo yari agishoboye gukoresha amafaranga ye abitse kuri telefoni ye igendanwa. Iki kinyamakuru nticyatangaje kompanyi y’itumanaho abereye umufatabuguzi.

Iki kinyamakuru cyasubiyemo amagambo ye agira ati “Sinzi ukuntu umubare wanjye w’ibanga wahinduwe ugahabwa abantu ntazi.”

Bwana Wanjiku yongeyeho ko na konti ye yo muri banki isanzwe – idafite aho ihuriye na konti ye yo kuri telefoni igendanwa – nayo yinjiwemo n’abatekamutwe bakora ubujura bunyuze kuri mudasobwa.

Kenya iza ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira abantu benshi bahererekanya amafaranga kuri telefoni zigendanwa. Ni na yo mpamvu y’ingenzi ubutekamutwe buciye ku makarita ya Sim bwateje impagarara mu gihugu.

Hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage miliyoni 47 batuye Kenya, bakoresha uburyo bwogeye bwa M-Pesa mu kuriha amafaranga ku bintu bitandukanye cyangwa mu gukora ubucuruzi.

Banki nazo, zigirana amasezerano n’ibigo by’itumanaho, bigafasha abafatabuguzi b’ibigo by’itumanaho guhuza nimero zabo za telefoni na nimero zabo za konti za banki, mu buryo bwo koroshya gukura amafaranga hamwe ajya ahandi.

William Makatiani, ukora mu kigo cy’ubwirinzi bwo kuri interineti cya Serianu, yabwiye ikinyamakuru the Daily Nation ko ubutekamutwe bukorewe kuri telefoni zigendanwa buri kugenda bwiyongera cyane.

Iki kinyamakuru gisubiramo amagambo ye agira ati “Guhindura nimero ya telefoni bimaze kuba ikibazo gikomeye, cyane cyane muri Nigeria, guhera mu mwaka wa 2016. Cyatangiye no kuba ikibazo gikomeye muri Kenya guhera hagati mu mwaka ushize.”

Ni gute wakwirinda?

Ntabwo bizwi neza uko ubu butekamutwe buri gukorwa, ariko muri iki cyumweru ubuyobozi bugenzura ibigo by’itumanaho muri Kenya, bwabwiye abafatabuguzi b’ibi bigo uburyo bakwirinda:

.Kutagira uwo uha amakuru y’umwirondoro wawe

.Kudatanga umubare wawe w’ibanga

.Gusiba ubutumwa bugusaba amakuru ajyanye n’uko ukorana n’ibigo by’imari

cyangwa ubugusaba umubare w’ibanga

.Kwitondera ubutumwa utigeze usaba ko ubwohererezwa

Ibigo by’itumanaho byasabye abafatabuguzi babyo kurinda cyane umubare wabo w’ibanga, itariki yabo y’amavuko, na nimero yabo y’indangamuntu.byanavuze ko abafatabuguzi babyo bakwiye kumenya nimero z’ibi bigo zemewe zijyanye no kwita ku bibazo by’abakiriya kugira ngo badakomeza kubeshywa n’abashaka kwinjira muri konti zabo zo kuri telefoni zigendanwa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 21/07/2018
  • Hashize 6 years