Dore ubuhamya bukomeye bw’abagore batandukanye bavuga uburyo batakaje ubusugi bwabo

  • admin
  • 03/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umukobwa bavuga ko ari isugi igihe cyose atarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe mu buzima kandi ko usibye ko ashobora gutakaza ubusugi bitewe n’ibindi bintu bitandukanye birimo impanuka, imikino n’ibindi ndetse hari n’ababeshya ko no kugenda ku igari bishobora gutuma ubusugi butakara.Gusa ubusugi ni kimwe mu bituma umukobwa agira agaciro haba kuri we ndetse no k’uwo azashakana n’ubwo kuri iki gihe kubona uwutarambuwe ubusugi bitakoroha.

Ikinyamakuru The Huffington Post ducyesha ubu bushakashatsi,cyagerageje kuvugana na bamwe mu bagore batandukanye n’ubwo abo cyabajije batinyaga kugira icyo babivugaho bitewe n’imico y’ibihugu byabo ndetse no kugira isoni zo kwimena inda,ariko bacye babashije gusubiza bagiye bagaragaza uko ubusugi bwabo bwabacitse ahanini aribo babigizemo uruhare.

Uru rubuga rwabajije abagore batandukanye bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu bindi bihugu, bavuga uko byabagendekeye ku munsi babutakajeho.

Umunya-Canadakazi ukomoka Toronto yavuze ko yabutakaje akoze imibonano mpuzabitsina ya mbere yagiranye n’umugabo mukuru umurusha imyaka.

Yagize ati “ Nakoranye imibonano mpuzabitsina n’umugabo wandushaga imyaka 30.Ni ubwa mbere nari mbonye umugabo wambaye ubusa imbonankubone. Ubwo yari angiye hejuru natangiye gutaka, nsenga nsaba Imana ngo sinzongere gukora imibonano ukundi, narababaye cyane.”

Umugore w’imyaka 18 ukomoka muri Utah we yavuze ko atababaye ahubwo yarambihiye cyane

Yagize ati “Nkora imibonano mpuzabistina bwa mbere nari mfite imyaka 15. Umuhungu we yari afite imyaka 19. Ntabwo ari ibintu twabanje kuganiraho gusa twashidutse twabikoze.Gusa Sinababaye nk’abandi ariko narabihiwe, nibazaga niba ari imibonano mpuzabitsina turimo gukora cyangwa ari ikindi bikanyobera.Sinari narigeze mbikora mbere kandi na we ndakeka ko ari uko.”

Umunya- Irlandekazi ngo atakaza ubusugi byabaye kuri Noheli

Yagize ati” Hari ku gicamunsi cya Noheli;nari ndi kumwe n’umuhungu w’imyaka 17 twari tumaze amezi make tumenyanye.

Twabikoreye ahantu ku rubaraza kandi na we bwari ubwa mbere;natangiye kwishima birangiye.”

Umunya-Croatia kazi w’imyaka 25 ngo ibyago byo gutakaza ubusugi byabereye mu modoka.

Yagize ati” Twari abanyeshuri twigana tugakunda gusetsa cyane. Byaje kugera igihe tuganira ku mibonano mpuzabitsina. Twakoreye imibonano mu modoka. Ntabwo nigeze ngira ububabare kandi ntacyo nicuza kuko narabikunze.”

Umugore utaravuze aho akomoka we yavuze ko ari ubwa mbere yari abihiwe mu buzima

Yagize ati” Twese twari dufite imyaka 17. Nagiye iwabo ndimo gutembera ku igare nasanze ababyeyi be badahari. Twagiye mucyumba cye kwiyumvira imiziki”.

Yakomeje agira ati”Byageze aho tuba turyamye mu buriri atangira kunyegera biba bitangiye ubwo.Hashize akanya gato twumvise inzogera ivuze. Twabyutse twiruka tujya gushaka imyenda, yambaye mbere yanjye arasohoka agezeyo yasanze ari abandi bana bari baje kumureba ngo bakine. Ababwira ko atabishaka aragaruka.Twarongeye na bwo inzogera yaravuze none numva birandangiranye ,twarekeye aho, ariko numvise mbihiwe mu buzima bwanjye.”

Umugore ukomoka mu mujyi wa Los Angeles yavuze ko abikora bwa mbere atigeze yumva niba aribyo ari gukorerwa ahubwo yabajije uwo babikoranaga amusubizanya umujinya ahubwo icyo yabonaga ni uko yabiraga ubyunzwe umubiri wose.

Yagize ati”Twari twasohotse turimo kunywa no kurya, haje igihe cyo kubyina, twarabyinnye tunaniwe twagiye kwicara ahantu.Byageze aho anjyana mu cyumba mu byukuri sinigeze numva ibyo ari byo naramubajije ngo nonese irimo? Yansubije atishimye ngo ntabyo wumva se?”

Yungamo ati”Uretse ko nabonaga arimo kubira ibyunzwe byarinze birangira nta kintu numvise.Nahise ntaha maze koga ndaryama, gusa kugeza ubu niyo nyuze aho hantu sinibagirwa ko ariho natereye ubusugi bwanjye.”

Umunya-Colombia kazi w’imyaka 25 we ngo yatakaje ubusugi bwa mbere afite imyaka 24 ariko uwo babikoranye ntiyegeze abimenya.

Yagize ati” Nakuze mbitinya kuko bavugaga ko iyo ukoze imibonano bwa mbere uva amaraso menshi; narabyirindaga nkumva nzabikorana n’uwo tuzabana ariko siko byagenze.Igitangaje ntabwo nigeze mva amaraso ariko byaramfashije. Ntabwo nicuza igihe namaze ntinya kubikora.Numvaga yanshimira ko ndi umuntu warinze ubusugi bwe ariko ntiyabimenye, nta n’icyo yambwiyeho ngo amenye ko nari mfite ubwoba ko bwari ubwa mbere”.

Umugore wo muri Pennsylvania w’imyaka 43 ngo we abikora byaramushimishije kugeza n’ubwo bahuye bahita bibuka umunyenga banyuzemo

Yagize ati” hari ku itari 30 Ukuboza, twari twishimye bamwe bari mu busitani banywa, babyina nigira mu cyumba cyanjye.Umusore twakundanaga yansanzeyo nibwo bwa mbere igitsina cy’umugabo cyari kigiye kwinjira mu cyanjye”.

Yungamo anaseka ati”Twarabikoze turiyongeza; ntawatekerezaga aho turi.Nubwo atari we twabanye ariko niwe wenyine twaryamanye mbere yuko nshaka umugabo turi kumwe.N’iyo duhuye twongera kwibuka ibyo bihe kuko twese byatubereye byiza.”

Aha haribazwa niba kuri ubu abakobwa b’abanyarwanda bashobora kuvuga bashize amanga uburyo bataye ubusugi?

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/05/2018
  • Hashize 6 years